AbagoreUbuzima

Agahinda k’abagore bafatwa ku ngufu n’abagabo babo bakiri ku kiriri

March 7, 2026 by Mamedecine.rw

Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango  itangaza ko abagore ari bo bibasirwa n’ihohoterwa cyane  aho 46% by’abagore bose bashyingiwe bagiye bahura n’ihohotewa ryo ku mubiri, rishingiye ku gitsina  cyangwa iry’amarangamutima, harimo no gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato n’abo bashakanye. Rimwe mu ihohoterwa bakorerwa harimo no gufatwa ku ngufu n’abagabo babo bakiri ku kiriri.

GIHOZO (izina yahawe) ni umwe muri aba babyeyi baganiriye na mamedecine.rw, avuga ko nubwo batabivuga, ari ikibazo kibakomereye ndetse hakwiye ko byakwigwaho.

Ati: “Ukaba ukiva kwa muganga, umugabo ati zana nkomore. Njyewe yarabimbwiye nkiva kubyara ndabyanga, abikora ku ngufu. Numvaga ari nko gukomeretsa mu gisebe. Birababaza, n’ubu iyo mbyibutse ndikanga nkumva  nzanye imbeho mu mubiri.”

Arakomeza ati: “Umuntu abura uko agira akabyemera, ariko ntabwo uba ubishaka, biba ari nko kwikiza kugira ngo ukunde wubake. Abagore benshi babikorerwa n’abagabo babo ariko nyine ntibatinyuka kubivuga.”

MAREBE (izina yahawe) na we aremeza ko yahuye n’ikibazo cyo gufatwa ku ngufu n’umugabo we nyuma y’iminsi mike abyaye, anavuga ko byamugizeho ingaruka.

Ati: “Byambayeho nyuma y’iminzi 3 mbyaye, umugabo wanjye amfata ku ngufu. Mbese, bitera agahinda ku buryo wumva ubizinutswe. Bwarakeye nsubira kwa muganga, mubwiye uko byagenze arambwira ngo: “Aka kanya? Byibuze iyo yihangana?” Yarambwiye ati urabona ko biguteza ikibazo, muzabiganireho abe yihanganye. Ariko niba adashoboye kwihangana, buriya nyine urugo ni urwawe. Ko ntarukubakira se? Ni uko yambwiye.”

Arongera ati: “Njyewe nazinutswe imibonano mpuzabitsina, numva nta n’igitekerezo nzongera kugira. Yabikoze ari muzima, atari ukuvuga ngo yanyweye yasinze. Biri mu byatumye mva mu rugo ndagenda kuko urumva, niba narazinutswe umugabo n’imibonano mpuzabitsina, ntacyo nari kuba nkihamara. Kubera ko yabyukaga ajya ku kazi, iyo yatahaga ku mugoroba naramubonaga nkumva ndasubiwe, mbese nkamera nka wa munyeshuri ubona mwarimu azanye ikizamini atize.”

MUHOZA (izina yahawe) we yatangarije mamedecine.rw ko umugabo we yamukoresheje imibonano mpuzabitsina, amaze iminsi mike abyaye kandi baranamubaze (Cesarienne).

Yagize ati: “Njyewe umugabo yansabye ko dukora imibonano mpuzabitsina maze iminsi 6 mbyaye baranambaze, ngira ngo arikinira ndamuhakanira. Yabikoze ku ngufu mfite n’igipfuko kuko muganga yari yarambwiye ko nzajya kwipfukuza nyuma y’iminsi 10. Nagize uburibwe buteye ubwoba, nta nubwo byigeze byongera kunshimisha. Kugeza n’ubu, iyo mbitekereje nibuka bwa bubabare.

Arakomeza ati: “Kuva icyo gihe nahise mubona mu yindi shusho ku buryo ubu niyo turi kumwe mu buriri nibaza niba ari umuntu turi kumwe cyangwa igikoko. Abagabo bakwiye guhabwa amahugurwa, bagahindura imyumvire kuri icyo kintu kubera ko ibintu bakora bidutera ihungabana. Ibi bintu abagore benshi barabikorerwa, nanjye kugira ngo niyakire nuko hari mugenzi wanjye wabinganirije ariko nkamuhisha ko byambayeho. Abenshi barabiceceka rwose.

Dr NDIKURYAYO Emmanuel ni inzobere mu kuvura indwara z’abagore, akaba akorera ku bitaro bya MBC-Kigali. Mu kiganiro na mamedecine.rw arasobanura ibyerekeye ingorane umubyeyi agira mu kubyara, nyuma yaho ndetse n’inshingano z’abashakanye.

Ati: “Mu by’ukuri nta gihe nyirizina kizwi wavuga ngo umugore wabyaye yakora imibonano ryari. Twemeranywa n’amahame asanzwe ariho ko ubundi abantu bakora imibonano mpuzabitsina kuko biteguye bombi bameze neza. Iyo umuntu yabyaye, ntabwo wahita wemeza ngo igihe iki n’iki umuntu azaba ameze neza. Hari ukira hakiri kare akumva ameze neza. Niba yakize akumva ameze neza, akaba abyiyumvamo ko bishoboka, numva umugabo yagendera kuri icyo cyo kuvuga ngo ko umugore wanjye yabyaye, ameze ate?”

Arongera ati: “Ikindi iyo umubyeyi yabyaye neza, nubwo tuba tuvuga ngo yabyaye neza kuko tutamubaze, ariko ashobora kuba yashwanyutse hariya hasi, hakaba hari ibisebe twahadoze. Kandi nuko gushwanyuka, ntabwo abantu bashwanyuka ku rwego rungana. Hari abashwanyuka gatoya, hari n’abashwanyuka ku buryo bukabije. Ibyo byose byitwa ko umuntu yabyaye neza iyo atashye. Ariko izo ngorane abantu baratandukanye, no gukira kwabo bizatinda bitewe n’urwego yacitsemo hariya umwana yaciyemo cyangwa bamwongereyemo. Ibyo byose rero bishobora gutuma umwe aharwara igihe kirekire, undi akaba yaharwara igihe gito ku buryo utahita bose ubabwira ngo muzagende nyuma y’igihe runaka muzagire gutya.”

Dr NDIKURYAYO Emmanuel; inzobere mu kuvura indwara z’abagore, akaba akorera ku bitaro bya MBC-Kigali

Arakomeza ati: “Ubusazwe abahanga benshi bavuga yuko umubyeyi yagombye byibuze gutegereza ibyumweru 4, ni ukuvuga ukwezi, akaba amaze gusubirana, hanyuma agatangira kuba yasubira mu nshingano z’urugo nk’ibisanzwe. Ibyumweru 4 rero nabyo nsubiye hahandi nahereye, bishobora guhinduka bikiyongera bitewe n’ingorane yahuriyemo nazo zitandukanye. Hari n’abo dusaba kuzabanza bakagaruka tukabasuzuma bitewe n’ingorane tuzi yagize abyara, kugira ngo nidusanga arimo gukira, amera neza tube twababwira ngo noneho nta ngorane, mwagenda mugasubira mu buzima busanzwe.”

Arongera ati: “Ku mubyeyi wabyaye abazwe we, hazamo ikindi kintu gikomeye cy’uko  kuba aba afite igisebe ku nda. Icyo gisebe ku nda gishobora kuzana ingorane zikomeye muri cya gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Akenshi abo babazwe tubaha igihe kingana n’ukwezi n’igice tukaba twabemerera kuba basubira mu buzima busanzwe. Ariko na none, aramutse igisebe cyakize hagati y’ukwezi n’ukwezi n’igice, akaba nta kibazo yumva agifite ku nda, nta bibazo yahuye nabyo, mbese igisebe cyarakize, imibonano mpuzabitsina ntacyo yamubangamiraho.

Dr NDIKURYAYO  aragaruka ku ngaruka ababyeyi bahura na zo igihe bakoreshwa imibonano mpuzabitsina y’agahato bari ku kiriri harimo n’ihungabana.

Ati: “Nubwo ari ibitsina biba birimo guhura, ariko ni ubwonko bwa bombi buba buri guhura. Ubwo bwonko bwa bombi rero, ntabwo ubw’umugore bwakora neza ngo bujye muri iki gikorwa hariya hasi arimo kubabara, harimo ibisebe, ataranakira ya “trauma” yo kubyara. Twibuke ko gutwita no kubyara ari urugendo rurerure. Uyu muntu aba akeneye  gusubirana, no mu mutwe we akabanza akaruhuka hatajemo ibintu bimugarurira bwa buribwe, mbese bisaba ngo abanze asubirane yiyumvemo cya gikorwa. Icyo nicyo cy’ingenzi cyo gutekerezaho kuko hari abashobora kubikora hakiri kare ugasanga za ndodo baraziciye bikaba byatuma umubyeyi adakira vuba, ariko igikomeye no kurushaho ni icyo kuba bishobora kugira ingaruka ku mitekerereze ye bikaba byatuma abizinukwa, cyangwa se ukazasanga bimuviriyemo n’ibindi bibazo by’uburwayi bwo mu mutwe kubera “stress” zigenda ziyongera ku zindi.

Dr NDIKURYAYO akomeza atanga inama ku bashakanye kugira ngo birinde ko bahura n’izi ngaruka amaze kuvuga.

Aragira ati: “Akenshi abagore birabagora kuba yasobanurira umugabo kandi rimwe na rimwe umugabo aba yumva ari uburenganzira bwe, atagomba guhakanirwa, ariko ibyiza nuko abantu bajya kwa muganga bakabiganira. Kuko iyo muganga na we abivuze byorohera bombi kubyumva, ntibizamere nkaho umugore arimo kubyanga, ahubwo bikamworohera kubyumva kuko na we yabiganiriye na muganga. Niyo mpamvu dushishikariza ko ubu kwipimisha inda ndetse n’igihe cyo kubyara, n’umugabo yaboneka. Kugira ngo ari ingorane zose umugore yanyuzemo n’umugabo abe arimo kubibona. Turashishikariza abagabo kujya bazana n’abagore babo kwa muganga kugira ngo amakuru dufite ku mubyeyi tuyabwire umugabo tugendeye ku bibazo yagize.

Nubwo mu mwaka wa 2011 Leta y’u Rwanda yatoye politiki yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (National Policy against Gender Based Violence) igendeye ku itegeko n°59/2008 ryo kuwa 10/09/2008, nyamara haracyagaragara ihohoterwa ariko ritavugwa.

Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage bwakozwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) mu mwaka wa 2019-2020 bugaragaza ko 37% by’abagore n’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 15-49 bakorewe ihohoterwa ku buryo butandukanye, naho abagabo barikorewe ni 30%.

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) itangaza ko Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gufasha abakorewe ihohoterwa, aho yashyizeho Isange One Stop Centers 44 zitanga ubufasha bw’ubuvuzi, ubw’imitekerereze hamwe n’ubw’ubutabera. Ikomeza igaragaza ko mu mwaka wa 2020, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwakurikiranye ibirego 12,715 bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

MIGEPROF kandi ikomeza igaragaza ko Leta y’u Rwanda ishishikajwe no kurwanya iri hohoterwa binyujijwe mu burezi, mu itangazamakuru, mu biganiro by’abaturage nk’Umugoroba w’Imiryango, Inteko z’abaturage n’umuganda, mu bayobozi b’amadini no mu miryango itegamiye kuri Leta.

Ingingo ya 5 yo mu itegeko n°59/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina ivuga ko: “Abashyingiranywe bafite uburenganzira bungana ku birebana n’imibonano mpuzabitsina, ubw’ubuzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro. Birabujijwe gukoresha ku gahato imibonano mpuzabitsina uwo bashyingiranywe.

Yanditswe na MUKAMUSONI Fulgencie

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button