Ikigo cy’igihugu gishinwe ubuzima mu Rwanda (RBC) hamwe n’abafatanyabikorwa bifatanyije n’abaturage, ababyeyi, abarimu n’abanyeshuri bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Bumbogo mu Karere ka Gasabo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bwo mu kanwa, abanyeshuri bakaba bibukijwe ko kugira isuku yo mu kanwa ari umuco bakwiye gukurana.
BAGAHIRWA Irene, umukozi wo mu ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura (NCDs) mu Kigo cy’igihugu gishinwe ubuzima mu Rwanda (RBC) akaba ashinzwe no gukurikirana no kwita ku bikorwa bijyanye n’ubuzima bwo mu kanwa, arasobanura impamvu iki gikorwa cyibanze ku mashuri.
Ati: “Mu gutegura iki gikorwa twibanze ku bigo by’amashuri kuko twifuza ko isuku yo mu kanwa ihinduka umuco. Murabizi turi mu bukangurambaga bw’isuku hose ku rwego rw’igihugu, noneho no mu mashuri by’umwihariko hari ubukangurambaga bwa “Furesheri ku ishuri”. Kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo mu kanwa twagize amahirwe bihurirana n’ubwo bukangurambaga, hakiyongeraho no kuba abana ku ishuri basigaye bagaburirwa.”
Arakomeza ati: “Dusanga rero dukwiye guhuza isuku yo mu kanwa n’ibyo byose, bityo tukizera ko abana nibakurana umuco w’isuku, ari ku mubiri, ari no mu kanwa bazagira ubuzima bwiza, kandi noneho by’umwihariko tuzi ko akanwa ari indorerwamo y’umubiri muri rusange. Kagiriwe isuku rero, uburwayi bwinshi bwatumaga abana basiba kuza kwiga kubera ko baraye imisonga cyangwa se ko barimo baribwa mu ishinya, byatuma bigabanuka, abana bakiga nezaza kandi bakabasha gutsinda neza.”

NIYIBIZI Fabrice ni umuyobozi w’urugaga rw’abaganga b’amenyo n’indwara zo mu kanwa mu Rwanda, arasobanura ko aban ari bo bakunze kwibasirwa n’indwara y’amenyo akavuga n’ingaruka bibagiraho.
Aragira ati: “Abana dukunze kuvura cyane ni abafite guhera ku myaka 3 kuzamura, ni bo usanga amenyo yabo yarashiriye. Mu by’ukuri isuku yabo usanga ari nkaho ntayo, ugasanga rero ari ikibazo kuko iyo umuntu atangiye kumukura amenyo ari ku myaka 3 bituma ayo mu bukuru igihe azajya kumera, wa mwanya uba waramaze kwifunga bigatuma ritungukira ahatari ho, ari byo bitera impengekerane bikaba byatuma umuntu atabasha kurya neza bikaba byamuviramo n’ubundi burwayi kubera ko atabasha guhekenya neza.
NIYIBIZI kandi arakomeza atanga inama ku buryo bwo kugira isuku y’amenyo kugira ngo babashe kuyarinda indwara.
Ati: “Abantu bakwiye kwitabira gukora isuku mu kanwa, boza amenyo nibura inshuro 2 ku munsi ariko cyanecyane mbere yo kuryama, kubera ko bya biryo bariye iyo bimazemo igihe bihinduka umwanda, maze udukoko two mu kanwa cyangwa mikorobe tukabikoresha dukora acide icukura amenyo, bigatuma yangirika.”
IRERE Claudette, Unyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, mu ijambo rye yagarutse ku bijyanye no kunoza isuku cyanecyane mu mashuri.
Ati: “Ngira ngo mwese murabizi, igihugu cyacu kiri ku rugamba rw’isuku. Mwarabibonye mu bukangurambaga haba kuri “Furesheri ku ishuri” cyangwa se “ Isuku hose”. Ni byiza rero ko dukomeza kubigarukaho, kubera ko iyo ukoze gahunda nk’iyi ngiyi bitanga umusaruro. Njyewe nita isuku imwe mu ndangagaciro z’abanyarwanda.
Arakomeza ati: “Mu gihugu hose, Miliyoni 13 z’abanyarwanda, hafi Miliyoni 5 bari mu mashuri. Iyo abanyeshuri babyumvise, byoroha cyane ko ubutumwa babugeza hirya no hino. Isuku ni umuco tugomba kwitwararika, ariko tukanabitoza abato. Uyu munsi turimo guhuza gufatira ifunguro ku ishuri n’isuku yo mu kanwa . Iyo tutabyitayeho tukakugaburira gusa ugataha, nawe ntiwite ku isuku yo mu kanwa, buracya ukarwara, maze icyo twifuzaga ari cyo cyo kugira ngo urye ku ishuri, ukurikire ntikigerweho kubera ko urimo kubabara.”

RBC itangaza ko ubushakashatsi bwagaragaje ko abana n’ubundi aho bamaze kugira umuco isuku yo mu kanwa, uburwayi cyanecyane bwo gucukuka amenyo bwagabanutse ku buryo bugaragara, aho bwavuye kuri 45% kugera kuri 16%. Abari bafite uburibwe cyane, kubera isuku yo mu kanwa ihoraho bwavuye kuri 44% bugera kuri 7%.
Kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bwo mu kanwa, insanganyamatsiko iragira iti: “Twite ku isuku yo mu kanwa, tubeho neza”.

Eric HABIMANA



