Ubuzima

Rwanda: Hashyizweho amabwiriza mashya yo gukumira Ebola

May 22,2026 @Mamedecine.rw

Nubwo kugeza ubu mu Rwanda nta muntu urwaye indwara ya Ebola urahaboneka, Minisiteri y’Ubuzima y’u Rwanda iratangaza ko mu rwego rwo gukomeza ingamba z’ubwirinzi ku cyorezo cya Ebola, hashyizweho amabwiriza mashya ku banyarwanda ndetse n’abanyamahanga bakoresha Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali.

Nk’uko bigaragara ku itangazo ryayo ryo ku wa 22 Gicurasi, aya mabwiriza agiye guhita atangira gukurikizwa ni aya akurikira:

  • Abanyamahanga bose bagiriye urugendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyangwa bayinyuzemo mu minsi mirongo itatu (30) ishize mbere yo kuza mu Rwanda, ntibemerewe kwinjira mu gihugu.
  • Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bafite ibyangombwa byemewe bibemerera gutura mu Rwanda bemerewe kwinjira. Icyakora, abagiye cyangwa abanyuze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri iyo minsi mirongo itatu (30) ishize bashyirwa mu kato gateganywa n’amabwiriza y’ubuzima rusange.

Izi ngamba zafashwe nyuma y’uko muri iki cyumweru, Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima mu Rwanda, yagejej ku miryango mpuzamahanga n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, amakuru ku myiteguro n’ingamba Igihugu giteganya gushyira mu bikorwa.

Minisiteri y’Ubuzima irashimangira ko mu Rwanda ibikorwa byose bikomeje nk’uko bisanzwe harimo: inama, ibikorwa bitandukanye, ubukerarugendo, ubucuruzi ndetse n’ingendo z’imbere mu gihugu.

Minisiteri y’Ubuzima kandi ikomeza itangaza ko ku bufatanye n’izindi nzego za Leta bireba, izakomeza gukorana bya hafi n’Abafatanyabikorwa b’imbere mu gihugu, mu karere no ku rwego mpuzamahanga, mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’Abaturarwanda.

Muri Gicurasi 2026 nibwo Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima (WHO) watangaje ko icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.  Kuri ubu, ukaba utangaza ko abamaze kwandura barabarirwa muri 750 naho abahitanywe na Ebola barabarirwa mu 177.

MUKAMUSONI Fulgencie

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button