Abanainkuru

“Icyaha cyo gusambanya abana ntigisaza” Dr Murangira

May 25,2026 @Mamedecine.rw

Mu rwego rwo kurebera hamwe uruhare rw’Abanyamakuru mu gukumira no kurwanya icyaha cyo gusambanya abana, Abanyamakuru bahuguwe ku ngingo zitandukanye hagamijwe kubasobanurira ibirebana n’icyo cyaha.

Mu mahugurwa yateguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku wa 25 Gicurasi 2026 abanyamakuru bakanguriwe kugira uruhare mu gukumira no kurwanya isambanwa ry’abana, ubwandu bwa Virusi itera SIDA n’ izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (VIH/STIs) mu bana.

Umuhuzabikorwa wa Isange One Stop Centre ku rwego rw’Igihugu; MUREBWAYIRE Chafiga, arasobanura akamaro na  serivisi zitangirwa muri Isange One Stop Centre.

MUREBWAYIRE Shafiga; Umuhuzabikorwa wa Isange One Stop Centre ku rwego rw’Igihugu aganira n’Abanyamakuru

“ISANGE yaje ari ukugira ngo yorohereze urugendo uwahohotewe cyangwa uwasambanyijwe, ariko cyanecyane ari ukugira ngo bya bimenyesto bidatakara. Uwahohotewe cyangwa uwasambanyijwe agomba kugera kuri ISANGE bitarenze amasaha 72 kugira ngo ibimenyetso bitabura. Twibuke ko serivisi ya Isange ari ubuntu. Si ukuvuga ko zitishyurwa, hari amafaranga atangwa na MIGEPROF, ni yo yishyurwa serivisi zose zihabwa abahohotewe n’abasambanyijwe.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB); Dr MURANGIRA Thierry, aributsa ko icyaha cyo gusambanya umwana kidasaza.

Ati: “Icyaha cyo gusambanya umwana ntigisaza. Bivuze ngo ashobora kugusambanya uyu munsi, nyuma y’imyaka 30, ibimenyetso bikagaragaza ko yagusambanyije ufite imyaka iri munsi ya 18. Na nyuma y’imyaka 50 apfa kuba akiri kuri iyi si, azakurikiranwa. Uzakora iki cyaha, aho yakwihisha hoze, uwo yasambanyije nubwo yaba yarashatse, ari umukecuru, ibimenyetso bikagaragara, azabiryozwa.”

Dr MURANGIRA Thierry; Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB)

Arakomeza kandi yihanangiriza abantu bagira inyito baha icyaha cyo gusambanya umwana agira ati: “Umwana arasambanywa ntafatwa ku ngufu. Yaba yabigizemo n’uruhare, akava nka hano akishyira umusore aho ari ho hose ufite cyangwa urengeje imyaka 18 akamusambanya, ikosa ni irya wawundi ufite imyaka y’ubukure, arabiryozwa.”

Arongera ati: “Mu mwaka wa 2024-2025, umubare w’ibirego twakiriye tukagenza ni 4,138. Abana b’abakobwa ni bo bibasirwa cyane ku kigero cya 95.6% mu gihe abana b’abahungu bo ari 4.4%.

Lawrence Nawuga, umuganga mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) avuga ko zimwe mu ngaruka zo gusambanya abana harimo gutwita no kwandura Virusi itera SIDA.

Ati: “Mu bihugu biri munsi y’Ubutayu bwa Sahara, abana bari hagati y’imyaka 10-24 bagera ku 2,300 buri cyumweru bandura SIDA. Mu Rwanda, abana bari hagati y’imyaka 15-19 b’abakobwa, guhera mu kwa mbere kugeza uyu munsi, abana 67 banduye SIDA ugereranyije n’abahungu bari mu kigero kimwe 16.”

Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo (DHS 7) bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) bugaragaza ko umubare w’abangavu baterwa inda wavuye kuri 5% mu mwaka wa 2020 ukagera ku 8% mu mwaka wa 2025 bivuze ko hiyongereyeho 3%.

Ingingo ya 14 y’itegeko no 059/2023 ryo ku wa 14/12/2023 rihindura itegeko ryo ku wa 30/082018 bavuga icyo gusambanya umwana ari cyo: Umuntu ukorera umwana kimwe mu bikorwa bikurikira aba akoze icyaha.

  1. Gushyira igitsina cy’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cyangwa mu kanwa by’umwana;
  2. Gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno;
  3. Gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora kimwe muri biriya bikorwa byavuzwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe umwana uri munsi y’imyaka 14 ahanishwa igifungo cya burundu. Iyo gusambanya umwana byakorewe umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba gufungwa burundu. Iyo umuntu mukuru yasambanyije umwana, bigakurikirwa no kumugira umugabo cyangwa umugore, igihano kiba igifungo cya burundu.

 

Mukamusoni Fulgencie

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button