
Mutoni Goodluck ni umugore ukiri muto, afite uruganda rukora amavuta y’umusatsi (natural hair), akaba ahamya ko kuba rwiyemezamirimo ari byiza kandi bidasaba ko waba ufite amafaranga menshi.
Mu kiganiro na Mamedecine.rw, Goodluck aratanga ubuhamya bw’urugendo rwe mu gushaka kuba rwiyemezamirimo n’uburyo yabigezeho ubu akaba abayeho mu buzima yishimiye.
Aragira ati: “Mfite uruganda rwitwa “GOG”, rukagira ikirango kitwa “KURA HAIR PRODUCT”. Dukora amavuta y’umusatsi akomoka mu bimera birimo avoka, tungurusumu, ibitunguru, tangawizi, igikakarubamba, umuceri ndetse na gombo. Dufite ubwoko butandatu bw’amavuta harimo: amavuta akuza umusatsi, amavuta akiza imvuvu, abyibushya umusatsi, ayoroshya umusatsi ukabasha gusokoreka ndetse na shampo.”
Goodluck arakomeza asobanura impamvu yamuteye gutangira umushinga wo gukora amavuta y’umusatsi.
Ati: “Igitekerezo cyo gutangira uyu mushinga wo gukora amavuta y’umusatsi cyaturutse ku kuba umusatsi wari warananiye ku buryo n’ababyeyi banjye bajyaga bambwira ngo bankunda iyo nogoshe, ngo kuko iyo mfite umusatsi nabaga nsa nabi. Uko nagiye nkura, nageze mu mashuri yisumbuye niga siyansi, ngenda nkora ubushakashatsi nza kubona umuntu wakijijwe n’amavuta y’umwimerere (natural oil) yasohotse mu bagore 30 b’abakire.”

Arakomeza ati: “Byahise bintera imbaraga nshakisha amakuru kuri we kugira ngo ngende nige ukuntu bakora amavuta y’umwimerere. Gusa, uwo mugore wanteye imbaraga akora amavuta y’uruhu. Naramwandikiye, yari uwo mu gihugu cy’abaturanyi, njyayo kubyiga. Kubera ko bo bakoreshaga iby’iwabo twebwe inaha tudafite, njyewe nahisemo gukoresha ibyo dufite mu Rwanda. Ibihumbi 300 nabikoreshemo itike yanjyanyeyo, asigaye mu kugaruka nzanamo udukoresho twamfashije gukora amacupa 8 y’amavuta. Nyuma y’iryo gerageza, nibwo nabonye ko byavamo akazi mpita ntangira ubwo. ”
Goodluck kandi arasobanura uburyo yatangiye gukora ari wenyine, ariko akaza kugera igihe ashinga uruganda ubu akaba afite n’abakozi bakoramo ahemba.
Ati: “Natangiye kubikora ndi njyenyine, nkabikorera mu rugo, ariko uko ngenda nzamuka, mbona abaguzi n’amasoko bimfasha kuzamuka ngira uruganda rutoya. Ubu dukorera i Ndera mu Karere ka Gasabo, mfite abakozi 11.”
Goodluck yemeza ko imibereho ye yahindutse myiza ugereranyije na mbere y’uko atangira kwikorera.
Ati: “Ndavuga mu buryo butatu: uburyo bw’amarangamutima, ku mubiri no mu buryo bw’amafaranga. Njyewe nabagaho kuri “pressure” kubera ko ntuye kure, ahantu umuhanda ubamo “ambouteillage”. Nk’umubyeyi ufite uruhinja, byarangoraga kuzinduka nkanakererwa akazi bigatuma umukoresha andeba nabi kandi ntako ntagize. Ibyo byose narabikize, ubu mfite amahoro.”
Arongera ati: “Ku bijyanye n’amafaranga, mu gutangira byarangoye ariko kubera ko nikorera kandi mfite icyo nshaka, nabishyizemo imbaraga ku buryo ubu bimeze neza. Naguze n’imodoka, ibicuruzwa byanjye mbigemura nkoresheje imodoka yanjye. Ku byerekeye umubiri wanjye, ni ukuri nararuhutse. Ndakora nakumva naniwe nkinyabya nkaruhuka nyuma nkaza kugaruka, mu gihe ngikorera abandi ibyo bitabagaho.”

Asoza ashishikariza abagore bagenzi be gutinyuka bakikorera, agaragaza inyungu zitandukanye zo kuba umuntu yikorera.
Ati: “Icyo nashishikariza abagore bagenzi banjye ni ukwikorera. Iyo wikorera ugira amahirwe menshi yo gkurikirana amahugurwa runaka ku buryo ugira ubumenyi ku bintu bitandukanye. Ikindi umenya uburyo wagura ibintu byawe kubera ko uba mu kerekezo cyawe nyine. Muri make, iyo wikorera bikwagura mu bitekerezo.”
Raporo y’Ikigo k’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) ku ibarura ry’ibigo (enterprises) mu Rwanda guhera mu mwaka wa 2020 kugera mu mwaka wa 2023 yerekana ko umubare wa ba rwiyemezamirimo b’abagore ukiri hasi ugereranyije n’uw’abagabo, aho mu mwaka wa 2020 abagore bari kuri 37% bagera kuri 39.5% mu mwaka wa 2023, naho abagabo bari kuri 63% mu mwaka wa 2020 bagera kuri 60.5% mu mwaka wa 2023.

MUKAMUSONI Fulgencie



