Abatanga amaraso bavuga ko babiterwa no kwiyumvamo ubumuntu n’umutima utabara bagashishikariza n’abandi kwitabira iyi gahunda kuko atabara ubuzima bwa benshi.
Ni ibyagarutsweho ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abatanga amaraso wabereye mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Musanze, Umurenge wa Muhoza.
MASENGESHO Joseline wo mu Karere ka Musanze, ni umwe mu bitabiye igikorwa cyo gutanga amaraso, avuga ko ayatanga kuko yamenye ko kuyatanga ari ugufasha ubuzima bw’Abanyarwanda.

Ati: “Ntanga amaraso kuko nzi ko ahabwa abayakeneye, agatabara ubuzima bwabo. Bimeze nko kwibikira kuko nanjye isaha n’isaha nayakenera nkayahabwa n’abandi. Nanjye rero ngomba kugira umutima utabara abandi.
KURADUSENGE Themistocle na we ni umuturage wo mu Karere ka Musanze, avuga ko gutanga amaraso amaze kubigira intego y’ubuzima bwe kuko amaze kuyatanga inshuro zigera kuri 21 kandi akaba adateganya kubihagarika.

Ati: “Iyi ni inshuro ya 21 ntanze amaraso, nasobanukiwe ko gutanga amaraso ari ugutanga ubuzima kandi bifasha indembe ziba ziyakeneye kwa muganga. Rero iyo ntanze amaraso numva ntanze ubuzima, nkumva ari ishema ryanjye. Ikindi, uko utanga amaraso bituma nawe ukomeza gukurikirana ubuzima bwawe uko buhagaze kuko baragupima bakakubwira.”
Akomeza avuga ko gutanga amaraso bitarangirira kuri we gusa, ahubwo bigera no ku muryango we kuko abibashishikariza.
Ati: “Sintanga amaraso ngo nsheceke, ahubwo mbishishikariza n’abandi cyanecyane abagize umuryango wanjye kuko nkubu mu bana banjye, babiri muri bo na bo barayatanga kuko nabibakanguriye.”
Umuyobozi w’ishami rishinzwe gutanga amaraso mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC); Dr Muyombo Thomas, avuga ko umuntu wese ufite ubuzima buzima, udafite uburwayi yatanga amaraso, agatabara abayakeneye.
Ati: “Gutanga amaraso ntibireba umuntu ufite umwihariko mu mirire, umuntu wese ufata indyo yuzuye, akaba nta burwayi, ubuzima bwe ari buzima yatanga amaraso.”

Akomeza avuga ko kugeza ubu mu Rwanda nta kibazo cy’amaraso gihari, gusa agakangurira abantu kwitabira gutanga amaraso kugira ngo hatazagira icyuho kibaho.
Ati: “Navuga ko mu Rwanda nta kibazo cy’amaraso dufite kuko abarwayi bayakenera bayabona kadi ku gihe, ariko nasaba abantu gukomeza kwitabira igikorwa cy’amaraso kuko aho kugira ngo abure yaba menshi, cyane ko uwayatanze abaye atanakoreshejwe yenda yarengeje igihe umubiri ukora andi ariko uwayabuze iyo abuze amaraso ubuzima ntibugaruka.”
Uyu munsi mpuzamahanga w’abatanga amaraso ufite insanganyamatsiko igira iti: “Tanga amaraso, tanga icyizere -twese hamwe dutabare abarwayi. Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) gitangaza ko abantu 58, 688 batanze amaraso angana n’udusashi 84, 383 mu mwaka wa 2024.

NYAMPINGA Aline



