inkuru

Umujyi wa Kigali: Hafunguwe ku mugaragaro imurikagurisha mpuzamahanga

August 5, 2025

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 05 Kanama 2025, i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, Urugaga rw’abikorera (PSF) ku bufatanye na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda hafunguwe ku mugaragaro imurikagurisha  mpuzamahanga ku nshuro ya 28.

Mu ijambo ry’ikaze, Jeanne Francoise MUBILIGI; “Chairperson” w’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera yashimiye cyane abitabiriye igikorwa anasobanura ku buryo burambuye abaje kumurika ibikorwa byabo.

Aragira ati: “Kuri iyi nshuro ya 28, imurikagurisha ryitabiriwe n’abamurikabikorwa 475, muri bo harimo 378 basanzwe bakorera mu Rwanda naho abanyamahanga ni 97. Muri iri murikagurisha harimo udushya twinshi, twavuga nk’urubyiruko rufite ibihangano byo mu biti biryoheye ijisho, harimo kandi imodoka zikoresha amashanyarazi n’ibindi.”

Arakomeza ati: “Ku itariki ya 14 Kanama 2025 hazabaho igikorwa cyo guhemba umumurikabikorwa uzaba yarahize abandi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda; Antoine Marie KAJANGWE mu ijambo rye aragaragaza ko inganda zo mu Rwanda ari zo zifite umwanya munini muri iri murikagurisha akanasobanura akamaro ko kumurika ibikorwa.

Ati: “Mu rwego rwo guteza imbere inganda zo mu Rwanda, Leta y’u Rwanda ibafasha gukora ibyatumizwaga mu mahanga, kugira ngo bijye biboneka biturutse mu nganda zacu. Iri murikagurisha ni umwanya mwiza wo kuzana inzego zitandukanye, yaba abikorera, yaba abakorera Leta ndetse n’abanyamakuru kuko gutangariza abanyarwanda ibirimo kubera hano bifite akamaro kanini.”

Tumwe mu dushya tw’ibikorerwa mu Rwanda

Arakomeza ati: “Iyo tubona inganda n’abikorera bari mu ngero nyinshi zitandukanye, yaba abakora imyenda, abari mu buhinzi, abatunganya ibikomoka ku buhinzi, ibikoresho by’ubwubatsi, bigenda bigaragaza ko nk’u Rwanda, hari byinshi turimo kugenda tubasha kwikorera mu gihugu cyacu. Iyo ibintu bikorerwa mu gihugu bitanga akazi, bigatanga imisoro, bigatanga ubushobozi ku bantu benshi batandukanye ndetse no ku rubyiruko. Hari aho mwabonye urubyiruko na sosiyete ziciriritse na zo zirimo kugenda ziteza imbere muri segiteri zitandukanye.”

Arongera ati: “Ni imurikagurisha rishimishije, rigaragaza viziyo 2025 aho turimo kugana, aho tugomba gushyiramo imbaraga. Nubwo hari byinshi turimo kugenda dukora, urugendo ruracyari rurerure cyane ariko uko tugenda dufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye tuzakomeza kugenda duteza imbere igihugu cyacu.”

Iri murikagurisha ritangira guhera saa tatu za mu gitondo rikageza saa yine z’ijoro. Ryatangiye ku itariki ya 29 Nyakanga 2025 rikaba rizarangira ku itariki ya 17 Kanama 2025.

 

MUKAMUSONI Fulgencie

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button