Ubuzima

U Rwanda mu rugamba rwo gukumira Malaria

April 23, 2025

Mu rwego rwo gukumira Malaria, Ikigo k’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) gikomeje gukora ubukangurambaga mu turere twagaragayemo imibare iri hejuru y’abarwaye malaria.

Mu bukangurambaga bwakozwe mu Karere  ka Nyagatare- Umurenge wa Karangazi, abajyanama b’ubuzima bagaragaje ko bishimiye ubumenyi bungutse.

Murekatete Pauline aragira ati: “Kwiga ni uguhozaho. Amahugurwa aramfashije kubera ko hari ibindi byinshi nungukiyemo bishyashya kuri njye.”

Yakomeje ati: “Ntabwo twaretse inshingano kubera ko ibyadufashaga byahagaze, dukomeza gukora nk’uko twakoraga. Mwadufasha nk’abanyamakuru tugakora ubukangurambaga mu baturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage; Juliet Murekatete yasobanuye ku buryo burambuye uko Akarere gahagaze mu kurwaranya malaria n’ibirimo gukorwa ngo bayikumire.

Yagize ati: Mu kwezi kwa Gashyantare, Akarere ka Nyagatare kagaragayemo abarwayi ba Malariya bangana na 4,665. Muri bo 3,194 bavuwe n’abajyanama b’ubuzima ku kigero cya 67% muri Gashyantare 2025 na  68% muri Werurwe 2025.”

MUREKATETE Juliet; Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage

Arakomeza asobanura impamvu Malaria yiganjye muri kariya karere. Ati: “Malaria yiganje muri aka Karere kubera impamvu zikurikira: kuba hagiye hari ibishanga byinshi, guhana imbibe n’ibihugu bidaterwamo imiti, ikindi ni uko mu murenge wa Karangazi ni ahantu habera ubuhinzi n’ubworozi,  hari dam sheets zibamo amazi amaramo igihe bigatuma imibu yororokeramo. Icya nyuma ni uko haza abimukira benshi ugasanga nta nzitiramibu bafite.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe imibereho y’abaturage yavuze ingamba bafashe mu rwego rwo kugabanya ubwandu bwa malaria.

Yagize ati: “Abajyanama barahuguwe ku buryo ubu abaturage barimo kuvurwa na bo, ikindi ni uko hakorwa ubukangurambaga bugamije kwigisha abaturage kwirinda malaria, kwegera abaturage kenshi bakigishwa uko bakwiye kwitwara kugira ngo birinde malaria, kandi buri mugoroba duhabwa imibare y’abarwayi ba malaria bigatuma tumenya ikigero malaria igezeho hifashishijwe “data managers”.

Umukozi ushinzwe ubwirinzi n’ubukangurambaga mu Kigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC); Epaphrodite HABANABAKIZE asobanura ku buryo burambuye icyatumye hafatwa izi ngamba.

Aragira ati: “Umwaka ushize twari twagize abantu ibihumbi 600 barwaye malaria, bigera mu kwezi k’Ukuboza 2024 tugize abantu hafi ibihumbi 800. Ikigaragara ni uko malaria ishaka kwiyongera mu gihugu cyacu. Muri make hiyongereyeho abarwayi 200. Abo rero bagaragaye I Nyagatare, Umujyi wa Kigali na Gisagara.”

HABANABAKIZE Epaphrodite ; ushinzwe ubwirinzi n’ubukangurambaga mu Kigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC)

Arongera ati: “Mu mezi  4 ashize utu turere uko ari 5; ubwo ni Nyagatare na Gisagara hakiyongeraho 3 two mu Mujyi wa Kigali hagaragayemo malaria nyinshi.  Cyane cyane mu turere two mu Mujyi wa Kigali ho bigaragara ko kuva mu mezi 4 ashize, mu mirenge 20 mu gihugu ifite malaria nyinshi ni iyo mu Mujyi wa Kigali. Hakazamo n’indi yo muri Nyagatare na Gisagara cyane cyane muri Karangazi (Nyagatare).  Ibipimo byafashwe mu mezi 3 ashize, nko mu kwezi kwa 12 muri Gisagara yonyine yagize abantu ibihumbi 35 barwaye Malaria kandi igihugu cyose gifite ibihumbi 112. Ni ukuvuga ko hafi  40% bya malaria y’igihugu yari yagaragaye muri Gisagara.”

Akomera agira ati: “Ni ngombwa gukora ubukangurambaga kugira ngo abantu bivuze kare ku mujyanama w’ubuzima, kwivuza ni ubuntu kandi imiti barayifite. Ikindi kandi, kwirinda malaria ni njyewe ubwanjye. Niba nta nzitiramibu mfite ngomba kuyigura ntategereje ko Leta izayimpa. Nabwo iyo Leta yatanze inzitiramibu ni byiza, ariko mu gihe itarazitanga umuntu yayigurira kugira ngo yirinde malaria.”

Raporo y’umwaka ushize igaragaza ko mu myaka itanu ishize abahitanywe na malaria bageraga kuri 300 baragabanyuka bagera kuri 61.

 

MUKAMUSONI Fulgencie

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button