Rwanda: Der Sprachen Hub ni igisubizo ku bashaka kumenya ururimi rw’Ikidage
December 21, 2025 by Mamedecine.rw

Der Sprachen Hub ni ishuri ryigisha kandi rigafasha abantu kumenya neza ururimi rw’Ikidage, bityo bakabafasha no gukora ibizamini bibemerera kuba bajya mu gihugu cy’Ubudage ku buryo bworoshye.
Iri shuri riherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati, ariko rikaba rifite n’andi mashami nka Huye na Musanze ndetse rikaba rigiye gufungura n’irindi shami mu Karere ka Rubavu.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, MWIZERWA M. Umuyobozi mukuru wa Der Sprachen Hub akaba ari na we wayishinze, ni impuguke mu bijyanye n’ubumenyi bw’abimukira, arasobanura amavu n’amavuko yaryo n’icyo rimariye Abanyarwanda barigana.

Ati: “Igitekerezo cyo gushinga iri shuri cyaturutse ku kuba njyewe narize mu gihugu cy’Ubudage nkajya mbona ukuntu abantu bashaka ibyangombwa byo kujyayo bibagora, basaba bikamara igihe kirekire kubera kutamenya Ikidage kandi bikanabahenda, nahise ntekereza gushinga iri shuri kugira ngo norohereze Abanyarwanda. Ikindi kandi, iyo uzi Ikidage uba ufite amahirwe mensho yo kuba wajya kwigayo kuko biga muri urwo rurimi, kandi uwize mu Budage iyo agarutse azana ubumenyi bufatika cyanecyane nko mu buvuzi, imbonezamubano, tekiniki, ubuhinzi n’ubworozi, amahoteli na resitora.”
Arongera ati: “Iiri shuri ryatangiye mu Rwanda mu mwaka wa 1992, ariko ikicaro gikuru kiri i London mu Bwongereza. Mu mwaka wa 2020, ryabonye ubuzimagatozi bwo kuba ryatanga ibizamini ku rwego mpuzamahanga, ababitsinze bagahabwa “Certificates” (European Consortium for the Certificate of Attainment in Moden Languages). Twigisha Ikidage kuva kuRI “Level 1-Level 5. Dufite abarimu b’impuguke ku rwego mpuzamahanga (Experts) ku buryo badufasha kwigisha abanyeshuri bacu.”

Akomeza avuga ko umwihariko w’iri shuri ari uko abaryigamo badahendwa, kandi ko babakurikirana, bakabafasha kugeza igihe baboneye ibyangombwa bituma babasha kujya mu Budage bitewe n’impamu zikurikira: hari ababa bashaka kujyayo kubera impamvu z’akazi, kwiga, amahugurwa, gusura ababo n’ibindi.
GATETE Eric ni umwe mu banyeshuri bize ururimi rw’Ikidage muri Der Sprachen Hub, arasobanura uko byamufashije.

Ati: “Njyewe nakoreye ibizamini ahantu hatandukanye nkabona biragoye cyane. Gutsinda cyane isomo 1, ugatsindwa irindi bikubuza “Certificate” yose ibi bikaba bitandukanye no muri ECL aho isomo watsinze rizamura iryo watsinzwe, ukaba wabona “Certificate“. Ni ukuvuga ko utsinze kuri 80%, ugatsindwa kuva kuri 40% birazamurana ukaba uratsinze. Ahandi nagiye nkorera kiriya kizamini ntibyabagaho.”
Kugeza ubu muri iri shuri, abantu bagera ku 1000 ryigishije basoje amasomo. Muri bo, 200 babashije kujya mu gihugu cy’Ubudage babifashijwemo naryo.


Yanditswe na MUKAMUSONI Fulgencie



