Umuco

RUTSIRO: Bishimiye gutaramana n’umuhanzi Igisupusupu

December 10, 2025

Mu birori by’umunsi wa mbere w’Iserukiramuco rifite umwihariko wo kuzamura ubukerarugendo (Kivu Beach Expo & Festival) riri kubera mu Murenge wa Boneza, Akarere ka Rutsiro, abaturage barishimira gutaramana bwa mbere n’umuhanzi Igisupusupu.

Iri serukiramuco ryateguwe na Sosiyete izobereye mu gutegura Expo “Yirunga Ltd” ku bufatanye n’akarere ka Rutsiro bikaba byatangiye tariki ya 9 Ukuboza mu mwaka wa 2025.

Yves IYAREMYE, Umuyobozi mukuru wa wa Yirunga Ltd wagaragaye yishimira iki gikorwa cyari gifite umwihariko utarigeze ubera ahandi, yashimiye ubuyobozi bw’igihugu cyanecyane Perezida Paul Kagame uha amahirwe urubyiruko n’umutekano utuma batekereza birambye, ashima ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro ndetse n’abaturage berekanye urukundo kandi bakishima.

Yves IYAREMYE; Umuyobozi mukuru wa Yirunga Ltd

Yagize ati: “Ibyishimo mboneye hano ntibisanzwe kubera ko dufite inzira zose zitworoheye, ngiye kujya ntegura ibirori byinshi muri Rutsiro bishimira abaturage bazana inyungu zigera kuri bose.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro; KAYITESI Dative yashimye inzego zose zashyigikiye igikorwa, ashima Yirunga Ltd yagaragaje ko byose bishoboka ikanatanga icyizere cyongereye ibyishimo mu baturage, anashima abaturage bose muri rusange.

Dative KAYITESI; Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro

Ati: “Ndashima kuba imbaraga twashyize mu myiteguro y’iki gikorwa zatanze umusaruro, ndashima Yirunga Ltd n’ikipe bakoranye, ndashima Igisupusupu cyaduhaye ibyishimo, cyadutayemo ibyishimo natwe tugitamo. Ibi birori ni ubwa mbere tubibonye iwacu bimeze gutya, tugiye guharanira ko biba kenshi dufatanyije, tunashimira abafatanyabikorwa bacu batadutenguha.”

Ibirori bya “Kivu Beach Expo and Festival” hazabamo ibirori byo ku mazi (BoatParty) itegerejwe n’abantu benshi ikazamara iminsi 3 kuva kua 12-14 Ukuboza 2025.

Iri serukiramuco ryitabiriwe n’abantu bagera ku bihumbi 5, rikaba zirarangira tariki ya 15 Ukuboza 2025.

Yanditswe na MUKAMUSONI Fulgencie

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Check Also
Close
Back to top button