AbanaUbuvugizi

Musanze: Bamwe mu bana batewe inda barasaba ababyeyi kujya babihanganira aho kubamenesha

June 30, 2025 by Mamedecine.rw

Bamwe mu bana b’abakobwa batewe inda bataragira imyaka y’ubukure bikanabaviramo kwirukanwa n’ababyeyi babo mu rugo, barasaba ababyeyi muri rusange kutabafatanya n’ingorane zo kubyara batarageza imyaka y’ubukure baba bahuye na zo, ahubwo bakajya bababa hafi.

Bamwe muri abo bana b’abakobwa babyaye baherereye mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, ubwo baganiraga n’umunyamakuru wa Mamedecine.rw batangaza ko bagize agahinda kenshi mu gihe basambanyijwe bagaterwa inda dore ko bamwe muri bo bavuga ko basambanyijwe ku ngufu, ababyeyi babo na bo bakabatoteza aho kubahumuriza.

Aba bana baganiriye na Mamedecine.rw barimo n’abakiri munsi y’imyaka 18, abandi barayirengeje ariko bose babyaye batarayigezaho.

UMWARI (Izina yahawe mu nkuru) ufite imyaka 18 na we avuga uko byamugendekeye ngo abyare n’uburyo ababyeyi bamutereranye.

Ati: “Nabyaye mfite imyaka 15, nari mvuye ku ishuri mpura n’umusore wari ufite imyaka 28 arantangira ansambanya ku ngufu, nuko ndatwita. Yahise atoroka aragenda na n’ubu.  Namaze kumenya ko ntwite, ngira ubwoba bwo kubivuga, ariko ababyeyi banjye aho babimenyeye, nabasobanuriye uko byagenze banga kubyumva, biba induru cyane mbonye batangiye gushwana bimeze nabi cyane ndabahigamira ndagenda.”

NAKURE (Izina yahawe) na we ni umwana w’umukobwa wabyaye, aragira ati: “Mfite imyaka 17, nabyaye mfite imyaka 16. Nari inshuti n’umuhungu nuko antera inda. Ababyeyi ntabwo tubanye neza ariko uko biri si nka mbere.”

Nyirarugendo Florence ni umwe muri bo kuri ubu afite imyaka 26 akaba yarabyaye akiri umwana, avuga ko yahisemo kwibana aho kugira ngo akomeze gutotezwa n’ababyeyi be.

Ati: “Nabyaye mfite imyaka 16 ariko iwacu byari intambara ikomeye. Ntabwo wabwira umubyeyi ko utwite ngo avuge ngo urakoze, araguhiga ukajya urara no hanze, mbese mu rugo nta byishimo, nta mahoro. Ubu umwana afite imyaka 10, namaze kwiga kudoda mpita njya kwishakira inzu mbamo n’umwana wanjye. “

UWAMARIYA Josiane na we akora akazi ko kudoda imyenda, aragira ati: “Mfite imyaka 20 ariko nabyaye mfite imyaka 17. Ababyeyi banjye bamenye ko ntwite bahita banyirukana. Ubu ndibana n’umwana wanjye kandi nakagombye kuba mbana nababyeyi.”

Nyirabenda ni umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 65, atuye mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, aremeza ko hari ababyeyi bahohotera abana b’abakobwa  igihe bamenye ko batewe inda.

Aragira ati: “Hari uwo nzi byabayeho rwose n’icyo gihe banamutera n’umwaku arapfa n’ako gahinja. Yishwe n’uko kumuhozaga ku nkeke. None se kubyara nk’ejo nanone ejo akaba arapfuye n’uruhinja? Numva ngo bajyaga banamukubita ibikara n’ibiki. Inama nagira ababyeyi, ni uko bajya bihangana. None se ubwo uwo mwana ko yapfuye, nyina aramufite?”

Landouard ni umugabo ufite imyaka 30, ni umwe mu babyeyi batuye mu Murenge wa Kinigi, akaba yatangarije mamedecine.rw ko abenshi mu babyeyi bo mu Karere ka Musanze batajya bihanganira abana b’abakobwa igihe bamenye ko batwite.

Aragira ati: “Ntabwo aba akitwa umwana, ahita yangara, aba yabaye igicibwa,  ahabwa inkono ye mbese nta gaciro aba agifite muri uwo muryango.”

Aba bakobwa babyaye bakiri abana  biga umwuga w’ubudozi ku kigo kitwa  “Women Training Center” bakaba bafashwa n’umushinga “MUHISIMBI Voice of Youth in Conservation ” washinzwe na HARERIMANA Emmanuel, akaba asobanura amavu n’amavuko y’uwo mushinga.

“Nanjye nakuze nderwa na mama gusa kuko Papa yaje guta mama ndi umwana mutoya, nkura muri ubwo buzima bugoranye cyane. Naje kugira amahirwe ndihirwa na MINALOC mu bana batishoboye. Namaze kwiga mbona akazi, maze kubona ubushobozi ndavuga nti Leta yaramfashije n’abaturanyi bacu baramfasha. Njyewe ntacyo nakora koko?”

HARERIMANA Emmanuel; Umuyobozi wa “MUHISIMBI Voice of Youth in Conservation”

Arakomeza ati: “Natekereje nshingiye uko mama yandeze wenyine ndavuga nti umubyeyi urera umwana wenyine, byakomeje kunkora ku mutima. Nahisemo rero gukora uyu mushinga wo gufasha abana b’abakobwa barera abana bonyine. Twatangiye mu mwaka wa 2017, nta bushobozi, mbatangira Mituelle, nkabaha ibiryo n’imyambaro. Nyuma nza gutekereza ko nakabaye mbaha ubushobozi bwo kwigira.”

Yongeraho ati: “Natangiye ngura imashini 1, ngura iya 2, ubu tuvugana hano mu kigo twakira abana 50 buri mwaka. Ni ukuvuga ngo ubu kuva 2017 natangiranye abana 5 bagenda biyongera buri mwaka. Mu mwaka wa 2021 ni bwo badutije kino kigo kitwa “Future for Kids” mbasha kwakira abana (ababyeyi) 50 n’abana babo. Ubu ngubu dufite abana 4 imiryango yabo yanze kwakira. Turabakodeshereza hafi y’ikigo bakibana n’abo babyaye. Bava hano bariye, bakazagaruka bukeye tukabagaburira, bakaniga kudoda. Kuva twatangira tumaze kwigisha abana bagera kuri 248, abarangije bose twabahaye imashini ubu baradoda.”

HARERIMANA Emmanuel afite icyo asaba Leta: “Turasaba ubuvugizi cyane ku bijyanye n’ubutabera. Ikindi, aba bana baratereranwa, bakabwirwa amagambo mabi mu miryango bavukamo ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange. Twumva n’ubundi mu buvugizi n’ubukangurambaga Leta isanzwe ikora, ishoboye kugera ku baturage bose, nubwo umwana yahuye n’ibibazo ntabwo ari igihe cye cyo gutereranwa no guhabwa akato, ahubwo nibwo akeneye urukundo kuruta mbere. Leta ishoboye kudufasha yadufasha icyo ngicyo.”

Dr UWIZEYE Françoise ni inzobere mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu, akaba akorera mu Bitaro bya Kibagabaga, arasobanura zimwe mu ngaruka umwana wabyaye imburagihe agira ku mitekererze ye ndetse n’ingaruka bigira ku babyeyi be.

Aragira ati: “Ingaruka zagera ku bana babyaye bakiri bato mu mitekerereze yabo ni nyinshi. Zimwe muri zo twavuga nko kuba umwana ashobora kugira ikibazo cy’ihungabana kubera kuba yaratakaje inzozi yari afite ku hazaza he, kubera ibyamukorewe cyane ko ashobora no kuba yaratwise binyuze mu kumuhohotera, ashobora kugira agahinda gakabije (depression) bitewe n’ubuzima bushaririye arimo, ashobora kugira ibintu byo kwiheba, kwigunga, kumva atakigira ibyishimo, kubura ibitotsi akarara atekereza kandi ibyinshi ni ibyo aba adafitiye ibisubizo,

Arakomeza ati: “Ikindi ni uko uwo mwana ashobora kugira indwara y’umuhangayiko. Kenshi usanga bariya bana, kubera ibintu biba bibabayeho n’ubuzima buba buhindutse, binabagoye kubera ko imitekerereze yabo iri hasi, yibaza ati “ese njyewe bizagenda bite n’uyu mwana wanjye, ese ubundi ubu ababyeyi bamfata gute, abaturanyi se bo bazamfata gute.” Ibyo byose bishobora gutuma ahangayika, akabaho adatuje, yumva adafite agaciro. Ibi byose, umwana ashobora kugaragaza kimwe cyangwa se bikamuberaho uruhurirane.”

Arongera ati: “Ababyeyi na bo barahungabana byanze bikunze mu mitekerereze yabo, kubera ko hari icyo batekerezaga ko umwana wabo azaba cyo. Kuba yatewe inda rero bakabona ko icyo kibaye inzitizi ku cyo umwana wabo yari kuzaba cyo. Ikindi ni ukuba ababyeyi bisanga bumva bafite isoni n’ikimwaro cy’uko umwana wabo atabumviye, bakumva indi miryango irabaseka ko batareze neza, mbese bakumva bafite ikimwaro aho batuye ndetse no mu miryango yabo. Rero abo babyeyi hari abo usanga bahora bafite uburakari, umujinya, umushiha n’agahinda mbese imibanire ye n’umwana ndetse n’abandi babana bigatangira guhinduka.”

Dr UWIZEYE  asoza atanga inama ku bana ndetse n’ababyeyi agira ati: “Abana batarahura n’ibibazo byo guterwa amada, bagomba kugerageza kwirinda ababashuka kandi bakumvira ababyeyi babo. Ababyeyi na bo bakwiye kongera kugerageza kwibuka inshingano zabo nk’ababyeyi bakaba hafi y’abana, ariko abamaze kugerwaho n’ibibazo, bafite abo bana babyaye hakiyongeraho no kubatererana, ni byiza ko abana tubaba hafi, tukabafasha kubana n’icyo kintu gishyashya bahuye nacyo mu buzima, tukabatega amatwi kuko baba bafite byinshi. Ni ukubafasha gukira ibikomere kuko baba barakomerekejwe mu buryo ubu ngubu cyangwa ubundi, haba kuva agisama inda umuhungu akamwitakana, akamwiyama. Ni ukubafasha gusubira mu buzima busanzwe, bongere bikunde bagire icyizere cyo kubaho.”

GASOROMANTEJA Sylvanie; ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu Akarere ka Musanze aratangaza ko ikibazo cya bariya bana bagikurikirana kandi ko babaganiriza kenshi.

Ati: Bariya bana tubaganiriza kenshi, tubakangurira kujya kuri ISANGE kugira ngo basangeyo itsinda rishinzwe kubaha ubufasha bukomatanyije. Ubu ikibazo dufite, bamwe mu bana ntabwo bavugisha ukuri, habaho ikintu cyo guhishira. Ibyo rero biri mu bituma batinda kubona ubutabera. kandi ikibazo gitangwa n’umuntu ku giti ke.

Arakomeza ati: “Ku byerekeranye n’ababyeyi babaca mu miryango, akenshi biterwa n’imyumvire y’ababyeyi. Urumva, hari umubyeyi uba arihira umwana mu ishuri atekereza ko azamugirira umumaro runaka, akazatungurwa no kumva ngo aratwite. Uko gutungurwa rero, bituma umubyeyi atanumva ko umwana yafashwe ku ngufu, ahubwo bagatangira gushwana nyine bitewe n’umubabaro hakiyongeraho na ya myumvire iri hasi. Tugira uburyo bwo kubahuza, dufatanyije na MUHISIMBI, mbese ni urugendo rutoroshye. Ubu mu gihe cy’umwaka, abana 60 twabahuje n’ababyeyi babo, basabana imbabazi.”

Raporo y’ibarura rusange rya 5 ry’Abaturarwanda ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 10 na 17 babyaye mu gihugu cyose bangana na 10,562. Abari bafite imyaka 17 bangana na 4,094 ni ukuvuga 1.34 % by’ababyaye bose.

 

MUKAMUSONI Fulgencie

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button