Ubuzima

Muhanga: Abaturage barasaba ubuyobozi kubashyiriraho gahunda ihoraho yo kubigisha kwirinda virusi itera SIDA

July 12, 2025 by Mamedecine.rw

Abaturage bo mu Murenge wa Mushishiro, Akarere ka Muhanga, barasaba ko ubuyobozi bwashyira imbaraga mu kubaha inyigisho ku kwirinda no kurwanya Virusi itera SIDA mu rwego rwo kuyikumira, kuko hari abatabifiteho ubumenyi buhagije.

Uwitwa BYUKUSENGE Philemon, umwe muri aba baturage baganiriye na mamedecine.rw avuga ko nubwo bajya bigishwa kwirinda virusi itera SIDA, hakiri umubare utari muto w’abatarabisobanukirwa neza.

Aragira ati: “Hari igihe babitwigisha mu nama, ariko si kenshi. Numva Leta yagena gahunda ihoraho yo guhugura abaturage kwirinda virusi itera SIDA, mbese nk’uko habaho gahunda ihoraho y’inteko rusange y’abaturage. Ntekereza ko ibyo byatuma abantu babyitaho, kuko usanga abenshi babifiteho ubumenyi buke.”

Arakomeza ati: “Hari ushaka umugore yamara umwaka atarasama, aho kujya kwa muganga, akajya gusambana ahandi kugira ngo arebe niba we yabyara. Ikindi, ugasanga umugabo arashaka gutegeka mu rugo noneho umugore ntabyumve neza, umugabo agahita ajya kwirebera aho bamufata neza. Aho ngaho rero ntibatekereza ko umuntu yahavana virusi itera SIDA.”

Kuba hakwiye gushyirwaho uburyo buhoraho bwo kwigisha abaturage kwirinda no kurwanya virusi itera SIDA, binagarukwaho na bamwe mu rubyiruko bemeza ko bakeneye kongererwa ubumenyi mu bijyanye no kwirinda virusi itera SIDA, bakanagaragaza imbogamizi bafite.

Celine (izina yahawe) aragira ati: “Kwirinda virusi itera SIDA mbifiteho ubumenyi ariko si bwinshi. Nziko yandurira mu mibonano mpuzabitsina kandi kuyirinda ni ugukoresha agakingirizo kandi nabwo kukagura bidutera isoni. Icyo nasaba Leta ni uko batwongerera amahugurwa.”

NSANZABERA Joseph ati: “Urubyiruko rurakabije, ntirwumva, urabahana bakagusuzugura. Bamwe birirwa mu biyobyabwenge no mu nzoga, ubundi hagakurikiraho kwishora mu busambanyi. Numva byaba byiza Leta ishyizeho gahunda y’amahugurwa ihoraho kuri virusi itera SIDA byagira umumaro.”

NIYONZIMA Gustave; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro, arahumuriza aba baturage abizeza ko ubusabe bwabo buzubahirizwa.

NIYONZIMA Gustave; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro aganira n’abaturage

Aragira ati: “N’ubundi gahunda yo kubahugura ku kwirinda virusi itera SIDA isanzwe iriho mu biganiro tubaha, ahubwo icyo tugiye gukora ni ukubishyiramo imbaraga kugira ngo bihozweho.”

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku buzima n’imibereho y’abaturarwanda mu mwaka wa 2019-2020 bwagaragaje ko 2.7% by’abantu bakuru bafite imyaka 15 kugera kuri 49 banduye virusi itera SIDA muri bo abagore ni 3.5% mu gihe abagabo ari 1.7%, naho mu rubyiruko rufite 15-24, abanduye virusi itera SIDA ni 0.7%.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC) yo mu mwaka wa 2022-2023 ivuga ko zimwe mu ngaruka zo kwandura virusi itera SIDA harimo kwiheba, kugira agahinda, ipfunwe no kudahabwa agaciro, bikaba bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima n’imibereho by’uwanduye virusi itera SIDA.

 

MUKAMUSONI Fulgencie

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button