AbanaIbiribwa

Menya ibiribwa bidakwiye kubura mu ifunguro ry’umwana

August 30, 2025

Kugira ngo umwana akure neza mu gihagararo ndetse no mu bwenge, agomba kwitabwaho mu buryo bwose harimo cyane cyane mu kutegurira indyo yuzuye.

Muri uko kumutegurira indyo yuzuye, hari bimwe mu biribwa bidakwiye kubura mu mafunguro y’umwana kuko bituma ubwonko bwe bukura neza. Muri ibyo biribwa twavuga:

  1. Igi

Igi rikungahaye kuri “proteine” na “choline” bikaba bifasha ubwenge ndetse n’ubwonko w’umwana gukura neza.

  1. Inkeri

Inkeri zibamo “antioxidants” zifasha ubwonko kutangirika, kwibuka ndetse zikagabanya umujagararo cyangwa impagarara mu mutwe w’umwana.

  1. Imbuto z’ubunyobwa

Imbuto z’ubunyobwa ni nziza kuzigaburira umwana kuko zibamo “antioxidants” na vitamini E bigira uruhare runini mu gukandura ubwenge bw’umwana kandi bigafasha n’ubwonko bwe gukura neza.

  1. Ibigori, ingano, umuceri

Ibi binyampeke ni byiza kubigaburira umwana kuko ari isoko y’ibinyasukari, bikaba byongerera umwana ingufu. Ibi bikwiye kwibandwaho mu gutegurira abana ifunguro mu gihe bajya ku ishuri.

  1. Yogurt na pome

Yogurt ibamo “proteine” na vitamini B birinda akugara ko ku bwonko bw’umwana ndetse n’umurmo w’itumanaho ry’ubwonko, bikaba biha umwana ubushobozi bwo kwibuka.

  1. Inzuzi

Inzuzi ni nziza kuko zikungahaye kuri “zinc”, “magnesium” na “iron” bikaba bifasha mu kongerera ubwenge, ubushobozi no kugabanya ubwigunge mu bana.

 

MUKAMUSONI Fulgencie

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button