
Mu gihe byagaragaye ko hari aho abana bakorerwa ihohoterwa ku buryo bunyuranye, mu Rwanda hagiye havuka imiryango itegamiye kuri Leta igamije kurengera umwana no kumukorera ubuvugizi, ifatanyije n’itangazamakuru.
Kuri uyu wa 5 tariki ya 30 Gicurasi 2025, Umuryango YOMADO (Youth Mentoring Agents for Development Organization) ukorera mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Rilima wahuguye Abanyamakuru baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye, hagamijwe ubufatanye mu gukorera umwana ubuvugizi igihe yakorewe ihohoterwa, kugira ngo hubahirizwe uburenganzira bwe.
SEMINEGA Philbert; Umuyobozi Nshingwabikorwa w’umuryango YOMADO yasobanuye amavu n’amavuko y’uwo muryango n’ibikorwa byawo, anatanga ishyusho y’ibyo bamaze kugeraho mu kurengera umwana.

Ati: “YOMADO yashinzwe mu mwaka wa 2008, iza kubona ubuzima-gatozi mu mwaka wa 2015. Twahisemo gukorera mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Rilima kubera ko abenshi mu banyamuryango bayo ariho bakomoka. Mu kuwushinga twarebeye hamwe ikibazo kiri aho dukomoka, aba ari ho dukorera. Mu Turere twose twahakorera, ariko muri iyi minsi  “Projet” turimo gukora ni ho ikorera. Ubuvugizi twatangiye kubukora muri Kanama 2024 tumaze kubona inkunga ya Plan International. Twakoze ibikorwa byinshi kandi hari impinduka igenda igaragara.”
Arakomeza ati: “Tugitangira twabonaga ababyeyi bataramenya guhohotera umwana icyo ari cyo, ariko aho dutangiye gukorana twabigishije uburyo babana n’abana, tubasobanurira ubwoko bw’amahohotera akorerwa abana, uburenganzira bw’abana, mbese kugeza iyi saha ababyeyi bamaze kumva uburenganzira bw’umwana icyo ari cyo. Raporo zitandukanye twakira zivuye mu tugari, mu nteko z’abaturage bajyamo bakigisha bagenzi babo, batanga ibiganiro no mu migoroba y’ababyeyi kuko tuba twarabahuguye, bitwereka ko bamaze gusobanukirwa.”
Aya mahugurwa kandi yari yitabiriwe n’Umukozi ushinzwe gukurikirana Progaramu mbonezamikurire y’abana bato mu Karere ka Bugesera hamwe n’Ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mri ako Karere.
GASANA Callixte ni umukozi ushinzwe  gukurikirana gahunda mbonezamikurire y’abana bato mu Karere ka Bugesera ashimira YOMADO kuba yamutumiye mu mahugurwa, agira n’icyo asaba abanyamakuru.

Ati: “Ndashimira YOMADO kuri aya mahugurwa kuko hari ibyo nungukiyemo. Nk’Akarere biradufasha cyane nkatwe dufite aho duhurira n’abana muri rusange. Ndabashimira kuri aya mahugurwa mwatugeneye duhuriyemo n’itangazamakuru kugira ngo uburenganzira bw’umwana bumenyekane hose no kumurinda ihohoterwa.”
Arongera ati: “Icyo nabasaba nk’itangazamakuru tuba twahuriye hano na YOMADO muri rusange, ni ugukomeza kwita ku mwana, ni inshingano zacu twese dore ko abenshi turi n’ababyeyi. Nkaba nasaba YOMADO ko ubutaha bakongera iminsi y’amahugurwa ntube umunsi umwe gusa, ikindi bakongera imirenge bakoreramo.”
Ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu Karere ka Bugesera; Madamu BAMURANGE Appollinarie yashimiye YOMADO ku bikorwa byayo harimo no kuba baragennye umunsi wo guhugura Abanyamakuru ku bijyanye no kurengera umwana.

Ati: “Twasabaga YOMADO ko yakongera ibikorwa ikora ku burenganzira bw’umwana, igakorera n’ahandi mu karere ka Bugesera. Bareba niba ibikorwa bakora byarageze ku kigero cyifuzwa ku buryo bagera no mu yindi mirenge. Turashimira YOMADO ku bufatanye bwiza dufitanye, tubasaba gukomeza ibikorwa bakagera no ku bindi byiciro kuko n’ubundi dusanzwe dukorana, mu nzego zitandukanye z’ibanze n’ibindi byiciro by’umwihariko namwe nk’itangazamakuru, tukaba tuvuga ngo nibagere no ku bindi byiciro si itangazamakuru gusa.”
Arongera ati: “Icyo twifuza ku itangazamakuru ni uko twaribona nk’abafatanyabikorwa bacu kurusha kubabona nk’ikibazo. Ubuvugizi ntibubonwe nka byacitse kubera uburyo byavuzwemo.”
Umuryango YOMADO uterwa inkunga na Plan International ukorera mu Karere ka Bugesera, ibikorwa byawo bikaba bigaragara by’umwihariko mu Mirenge 2 ari yo: Kamabuye na Ngeruka
Iteka rya Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ryo mu mwaka wa 2023 rirebana no kurengera umwana, mu ngingo yaryo ya 4 havuga ko: “Umwana afite uburenganzira ku mikurire iboneye. Buri mubyeyi afite inshingano yo kwita ku mwana kuva agisamwa kugira ngo agire imikurire iboneye.”

MUKAMUSONI Fulgencie



