inkuru

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni kimwe mu bituma abagore batitabira umwuga w’itangazamakuru

July 18, 2025 by Mamedecine.rw

Mu gihe byagaragaye ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari ikibazo gikomeye mu mwuga w’itangazamakuru, hakomeje gushyirwaho ingamba zo kurikumira hagamijwe gutinyura abana b’abakobwa bifuza gukora uyu mwuga.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Nyakanga 2025, mu nama yateguwe n’Ishyirahanwe ry’Abagore bakora umwuga w’itangazamakuru (ARFEM), ikaba yari irimo bamwe mu bayobozi mu nzego za Leta, abanyamakuru b’abagore ndetse n’abagabo baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye, baganiriye ku buryo buhagije ku cyakorwa ngo ihohotera rishingiye ku gitsina rivugwa mu mwuga w’itangazamakuru ribe ryahagarara dore ko abahohoterwa benshi ari abagore.

Mu gutangiza inama, RUSHINGABIGWI Jean Bosco; Umuyobozi w’ishami rishinwe guhuza no kugenzura urwego rw’itangazamakuru mu Rwego rw’ Igihugu rushinwe imiyoborere (RGB) yasobanuye ihohoterwa icyo ari cyo anavuga ku ngaruka bigira mu mwuga w’itangazamakuru.

RUSHINGABIGWI Jean Bosco; Umuyobozi w’ishami rishinwe guhuza no kugenzura urwego rw’itangazamakuru mu Rwego rw’ Igihugu rushinwe imiyoborere (RGB)

Ati: “Igihe cyose umuntu akorewe ikintu adashaka, aba ahohotewe. Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni imwe mu mpamvu ituma itangazamakuru ritagira umusaruro wakagombye kuboneka. Muri rusange, umuntu wese asaba gukorera ahantu hatekanye kugira ngo atange umusaruro. Rero mu itangazamakuru naho, turasabwa gukorera ahantu hisanzuye.”

Nyuma y’ubuhamya bwatanzwe na bamwe mu banyamakurukazi bakorewe ihohoterwa, abanyamakuru muri rusange batanze ibitekerezo bitandukanye ku bijyanye n’icyakorwa ngo iri hohotera rishingiye ku gitsina rizahagarare, abenshi bahuriza ku kuba hajyaho gahunda ya “mentorship” ku bana bashaka kuwinjiramo.

TWIZEYIMANA Albert Bauduin; Umuhuzabikorwa wa Pax Press ati: “Hakwiye gushyirwaho gahunda yo gutanga ubujyanama (mentorship) ku bana b’abakobwa biga mu ishami ry’itangazamakuru muri Kaminuza, umunyeshuri akajya gukora “internship” afite umujyanama (Mentor) uzamukurikirana kugeza arangije “internship.”

Arakomeza ati: “Ni icyorezo mu itangazamakuru! Kubiganiraho kenshi aho bakorera (newsroom) ku buryo umunyamakuru wese asobanukirwa ihohotera icyo ari cyo, yanarikorerwa akabimenya kuko hari n’abarikorerwa ntibabimenye.”

UMUTESI Dorren; Umuyobozi wungirije w’Ishyirahamwe ry’Abagore bakora umwuga w’Itangazamakuru (ARFEM) mu ijambo ry’ikaze yagarutse kuri iki kibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigaragara mu mwuga w’itangazamakuru, anagaragaza ibyavuye mu bugenzuzi bwakozwe mu bitangazamakuru.

UMUTESI Dorren; Umuyobozi wungirije w’Ishyirahamwe ry’Abagore bakora umwuga w’Itangazamakuru (ARFEM)

Ati: “Ni inshingano zacu nkatwe abari mu mwuga w’itangazamakuru gushyiraho imirongo ngenderwaho kugira ngo kino kibazo tubashe kugikumira, dushake ibisubizo birambye, kugira ngo ejo hazaza abana bazaza mu itangazamakuru cyangwa abarimo ubu ngubu babashe kuwukora bisanzuye, bawukunze.”

Igenzurwa ryakozwe ku binyamakuru 40 n’Ihuriro ry’amashyirahamwe y’abagore bari mu mwuga w’itangazamakuru (Synergy of Women Associations in Media in Rwanda) mu kwezi k’Ugushyingo 2024, rigaragaza mu gihe 62% by’ibinyamakuru bifite “Gender policy” nyamara 10% ni ho honyine biganirizwa abakozi, naho 90% by’abakozi ntibazi niba inabaho.

Nubwo 71% bavuga ko bafite “Anti-harasment policy”, nyamara 13% ni bo bonyine bagaragaje ko byubahirizwa, naho hejuru ya 60% ntibayikoresha.

HABUMUREMYI Emmanuel; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) mu gusoza iyi nama yagize icyo atangaza ku byayivugiwemo.

HABUMUREMYI Emmanuel; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ)

Ati: “Nkurikije ibiganiro twagiranye, byahise binyereka ko kugeza uyu munsi ntabwo turumva neza icyo “Sexual harassment” ari cyo n’inshingano dufite zo kuyirwanya. Numva amahugurwa yo kumenya icyo ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari cyo akwiye gukomeza, ndumva ARFEM n’abafatanyabikorwa batandukanye, ni ngombwa ko dukomeza gutekereza kuri icyo kintu.

Arakomeza ati: “Niba ushyizeho “Anti-harassment policy” ntuyishyire mu bikorwa bitandukanye bya buri munsi, uzamenye ko n’ubundi ari iyo mu kabati ntacyo ikora. Nibaza ko uyu ari umwanya w’uko ahari ibimenyetso by’ukora ibikorwa bigayitse by’ihohotera rishingiye ku gitsina kuba byatangwa hanyuma akabibazwa.”

Raporo y’ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage bwakozwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) mu mwaka wa 2019-2020, yagaragaje ko 37% by’abagore n’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 15-49 bakorewe ihohoterwa ku buryo butandukanye, naho abagabo barikorewe ni 30%.

 

MUKAMUSONI Fulgencie

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button