inkuru

GISAGARA: Ubukene ni kimwe mu bituma bibasirwa na Malaria

April 25, 2025

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara bavuga ko kuba bafite ubukene bukabije bituma batabasha kwirinda Malaria uko bikwiye. 

Nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu k’Ibarurishamibare (NISR) mu bushakashatsi cyakoze ku mibereho y’ingo (EICV7), Akarere ka Gisagara kaza mu turere byagaragaye ko twiganjemo ubukene bukabije aho kari ku kigero cya 45,6%.

Kuba abaturage bibasirwa na Malaria kandi byemezwa na raporo yatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), igaragaza ko mu mpera z’umwaka wa 2024 Akarere ka Gisagara karwaje Malaria ku kigero cya 40% bya Malaria yose yari mu gihugu.

Mu kiganiro na Mamedecine.rw; bamwe muri aba baturage bo mu Murenge wa Mukindo bavuga ko kutagira ubushobozi bwo kwigurira inzitiramibu bagategereza ko bazazihabwa na Leta, bituma Malaria ibibasira.

Umwe muri bo ati: “Nkanjye nta nzitiramibu n’imwe ngira kubera ubukene. Izo nari mfite zarashaje, ahubwo nasabaga ko bajya baduha inzitiramibu buri mwaka kuko malaria irakaze pe!”

Avuga ko amafaranga 1000 akorera atamutunga ngo agure n’inzitiramibu

Undi na we ati: “Nk’ubu ngubu nkorera amafaranga 1000. Icyo gihumbi ngihahishiriza abana ibyo barya, urumva nta bushobozi nabona bwo kugura inzitiramibu.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage mu Karere ka Gisagara; DUSABE Denyse, yagize icyo atangaza ku kibazo cy’ubukene muri aka Karere n’uburyo bafasha abaturage.

DUSABE Denyse; Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage

Ati: “Mu myaka 3 ishize hari icyahindutse. EICV iheruka twari kuri 59.5%, ubu turi kuri 45,6%. Urumva ko harimo ikinyuranyo cya 13.9% y’icyo twagabanyijeho.  Hari aho twari turi ariko ubu hari n’aho tujya muri gahunda yo gufasha abaturage mu kwikura mu bukene.”

Arakomeza ati: “Iyo tugiye mu bituma twabona ubwororokero bw’umubu n’ibiijyana n’ubushobozi buke bishobora kubaho birumvikana. Dukora igenzura kugera ku rwego rw’umudugudu kugira ngo turebe ikibyihishe inyuma, hashobora kuzamo ikibazo cy’ubukene, cg n’ikibazo cyo kutagira amakuru. Turahari rero nk’Akarere n’ubuyobozi kugira ngo dusubize bya bibazo tuba twabonye.”

Arongera ati: “Rero urugendo rwo kwikura mu bukene ntabwo ari umunota umwe, ariko icyo nabizeza nuko Akarere gafatanyije n’inzego bwite za Leta n’abafatanyabikorwa tuzagerageza gukora birushijeho kugira ngo abaturage bacu tubijyanishe n’amahirwe ahari, duhindure imibereho yabo. Ntabwo turi mu turere tubangamira abantu mu kuzana ibikorwaremezo, mutubere ba Ambasaderi mu kutuzanira abafatanyabikorwa bashobora gushora imari hano mu Karere ka Gisagara, kuko nabyo biri mu byafasha kurandura ubukene, abaturage bacu bakabona imirimo, bakinjiza amafaranga.”

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu k’Ibarurishamibare (NISR) mu bushakashatsi cyakoze ku mibereho y’ingo (EICV 7)  cyagaragaje ko kuva mu mwaka wa 2017 kugera mu mwaka wa 2024 ubukene bwagabanutseho 12.4%, ni ukuvuga ko abaturage basaga miliyoni 1.5 bavuye mu bukene.

 

Inkuru ya MUKAMUSONI Fulgencie

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button