Ubuzima

GISAGARA: Ubukangurambaga bushingiye ku isibo, intwaro yo kurandura Malaria

April 24, 2025

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buratangaza ko kuba bwarafashe ingamba zo gukora ubukangurambaga bushingiye ku isibo, aho buri muturage agerwaho hakarebwa niba arara mu nzititamibu, niba nta bigunda bimukikije cyangwa ibidendezi by’amazi, bizabafasha kurandura Malaria ikunze kwibasira kariya karere.

Nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Akarere ka Gisagara ni kamwe mu turere twagaragayemo umubare w’abarwaye Malaria uri hejuru, akaba ari muri urwo rwego bakomeje gukora ubukangurambaga muri utwo turere na Gisagara irimo mu rwego rwo kurandura Malaria.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara baganiriye na “Mamedecine.rw” baravuga ko Malaria ari ikibazo cyane aho batuye, bakagaragaza impamvu yaba ibitera ariko na none bagashimira ubuyobozi bubaha inzitiramibu.

NYIRABANANI Irena utuye mu Mudugudu w’Akabuga, Akagari ka Nyabisagara, Umurenge wa Mukindo yagize ati: “Malaria ni ikibazo cyane, nk’ubu ngubu umuntu arayirwara ntimushiremo, ugakomeza kubona yacitse intege kandi imiti yarayinyoye, yarayirangije. Buriya rero nkatwe abaturage, tubona ahari ari uko duturiye urufunzo, abandi baturiye urutoki n’amashyamba mbese tubona ahanini ari byo bituma imibu idacika. Inzitiramibu baduhaye turahita tuzimanika mbese kugira ngo imibu itaturuma ikatwanduza.”

NYIRABANANI Irena yishimiye ko ahawe inzitiramibu

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage; DUSABE Denyse arasobanura uko Akarere gahagaze n’ingamba bafite mu kurandura Malaria.

Aragira ati: “Ku bufatanye na RBC hari ibikorwa kugira ngo dufashe abaturage kwirinda malaria. Hari gahunda yo kugera kuri buri muturage tumwigisha, hari gahunda yo gutanga inzitiramibu, hari ugutera umuti. Mu kwezi k’Ukwakira 2024 twari twaterewe umuti. Iyo rero umuti umaze guterwa, amezi akurikiyeho bigenda bigaragara ko malaria igenda igabanuka ariko uko umuti ushira nabwo bigenda bigaragara ko malaria yiyongera.

DUSABE Denyse; Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage

Arakomeza ati: “Mu myaka 3 ishize, muri 2021-2022 twagize abarwayi basaga ibihumbi 57; muri 2022-2023 twagize abarwayi basaga ibihumbi 39. Kugeza muri Gashyantare 2025 twari dufite abarwayi ba malariya basaga ibihumbi 6. Ibi nabyo biduha ishusho y’ingamba dushobora gufata nk’Akarere n’izindi nzego z’ubuyobozi zegerejwe abaturage, hari ibitaro, ibigo nderabuzima,  ibigo by’ubuvuzi by’ibanze (Health posts)  ndetse n’uruhare rw’abajyanama b’ubuzima. Rero hari ibyo twishatemo bidufasha kumenya umunsi ku munsi  abarwayi banduye binadufasha mu ngamba zo kumenya ngo ese agace aka n’aka  twakora iki?”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage akomeza avuga ko imiterere y’Akarere ka Gisagara nayo ari imwe mu mpamvu zituma Malaria ihibasira.

Ati: “Dufite imirenge igera kuri 6 ikora ku bishanga, ikunze kwibasirwa na malaria. Aha naho biduha ishusho yo kumenya uko tuhitwara. Muri make ni uruhare rwo kuvura dufatanyamo na RBC, niba habonetse Malaria ni na byiza ko tubona n’imiti. Ibi nabyo ndabishimira ko imiti tuyibona, tukayibonera ku gihe, ariko nk’urwego rw’ubuyobozi tunakurikirana uko  ikwirakwizwa mu bigo bigomba kuvura. Ariko muzi neza ko malaria igomba kuvurirwa ku rwego rw’umudugudu. Dushima ko dufite abajyanama b’ubuzima bose bahuguriwe kuvura malaria, ariko havura 2 kuri 4 bari mu mudugudu nubwo bose bahuguwe abandi ni uko batarabona ibikoresho, ariko ku bufatanye na RBC nabo bazabibona.”

Arongera ati: “Nk’ubuyobozi, tugenzura niba abajyanama bose bafite ibikoresho kandi bakavura bose uko bahuguwe. Aha turishimira ikigero tugezeho kingana na 54% by’uruhare rw’abajyanama b’ubuzima mu kuvura Malaria. Bidufasha no mu bukangurambaga tukabwira abaturage ko nta mpamvu yo gukora urugendo bivuriza kure, kandi tumaze kubona ko abaturage babyitabira.”

Arakomeza ati: “Nk’uko twababwiye ko hari imirenge 6 ikora ku bishanga ikaba yibasirwa na malariya, ni nako tubihuza n’imirimo ikorerwa mu karere. Dufite koperative nyinshi ziri mu buhinzi bw’umuceri n’ibigori dukorana na zo kugira ngo zinadufashe mu kwigisha abaturage. Hari imiti iterwa, hari inzitiramibu, ariko ni na byiza ko bafasha abaturage. Inyubako nazo zishobora kuba ikibazo muri kwa kwinjiza imibu, aha naho dukangurira amakoperative gufasha abaturage kugira ngo babashe kubona ubushobozi bwo gusana amazu bityo imibu ntibe yabasha kwinjira ngo ibanduze.”

Asoza agira ati: “Ingamba z’akarere ni ukurandura malaria ariko ni urugendo rurerure bitewe n’ibyo bidukikije kandi na none bikora ku mibereho y’abaturage tutahunga, ariko cyanecyane twirinde, n’urwaye yivuze hakiri kare.”Tumaze kugira umubare munini w’abaturage bazi akamaro ko kwirinda umubu. Abaturage bari barasigaye batabonye Inzitiramibu na bo bazihawe .Twabigishije ko kwirinda biruta kwivuza cyane cyane ko insanganyamatsiko igira iti: “Kurandura Malaria bihera kuri njye.

Imibare yatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) igaragaza ko mu mpera z’umwaka wa 2024 Akarere ka Gisagara karwaje Malaria ku kigero cya 40% bya Malaria yose yari mu gihugu.

 

MUKAMUSONI Fulgencie

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button