inkuru

GAKENKE: Abaremewe n’abanyamakuru bizeye impinduka ku buzima bwabo

May 18, 2025 by Mamedecine.rw

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 batishoboye baremewe n’abanyamakuru, bagaragaza ibyishimo kandi bahamya ko bafite icyizere cy’ubuzima bwiza mu gihe kizaza babikesheje umusaruro uzava mu nka bahawe.

Iki gikorwa cyo kubaremera cyabaye ku wa gatanu tariki ya 16 Gicurasi 2025, cyateguwe n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) ku bufatanye n’ibitangazamakuru ndetse n’amashyirahamwe y’abanyamakuru (Media Fraternity).

Umwe mu baremewe witwa Uwimana Immaculée aragira ati: “Kuba bampaye inka ni ukuri, ni ibyishimo bikomeye cyane. Abanyamakuru nabakundaga ari amakuru yabo numva gusa, ariko noneho urumva kuba bampaye inka, ni ibyishimo birenze, ni n’urukundo rwiyongereye ku gihango duhanye, nzabakunda noneho kurusha uko nari nsanzwe mbakunda.”

Akomeza ati: “Kuba mbonye inka bizatuma ngira ubuzima bwiza, kubera ko iyo ufite inka biguha amata, bituma ubona ifumbire wahinga ukeza. Urumva ko imibereho izahinduka ku buryo bukomeye.”

 

NIYONSENGA Regis na we yagize ati: “Ndishimye cyane kuba abanyamakuru bampaye inka kuko ubu nibyara nzongera mbone amata yo kunywa mbeho neza, ngiye kubona ifumbire neze, mbese nivane mu bukene.”

Uwamahoro Odile na we yagize ati: “Akanyamuneza ni kose nk’uko mubona bitugaragaraho. Mu minsi iri imbere tuzaba tubyibushye cyane. Ubu tugiye kujya tubwira abana tuti: “Ikintu cya mbere ni amata. Turishimye cyane.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Madamu MUKANDAYISENGA Vestine yashimiye abanyamakuru ku gitekerezo bagize cyo kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 batishoboye, akura ubwatsi ndetse anashimangira ko zitezweho kuzagira uruhare runini mu guhindura ubuzima n’imibereho yabo.

MUKANDAYISENGA Vestine; Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke

Ati: “Izi nka ntabwo ari izo kwitura, ahubwo ni izo kugira ngo zubake ubuzima, cyane ko dukurikije ibiganiro twagiranye mbere dutegura iki gikorwa, muri Jenoside umuryango wabaga ufite inka irenze imwe. Kumuha inka rero inahaka, ni ukugira ngo yihutishe iterambere ako kanya. Icyo tubasaba ni ukuzifata neza, bakazigaburira, bakaziha amazi, zikaguma mu biraro cyane ko twabanje no gusuzuma ko bafite ibiraro. Twizeye ko zizabagirira akamaro, bakanywa amata, bagashisha nk’uko bakomeje babyivugira.”

Uhagarariye Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ); AYANONE Solange arasobanura impamvu bateguye igikorwa cyo kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 batishoboye.

AYANONE Solange; Uhagarariye Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ)

Ati: “Ni igikorwa ngarukamwaka dukora. Kubera ko itangazamakuru ryagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, twaricaye turavuga turi reka natwe tugire igikorwa dukora cyo kubaka igihugu itangazamakuru ryari ryarasenye.”

Muri uyu muhango wo kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, hatanzwe inka 10 zihwanye na miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda. Iki gikorwa kikaba cyabaye mu gihe u Rwanda rukiri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994”.

 

MUKAMUSONI Fulgencie

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button