Umuco

Ingengabihe ya Kivu Beach Expo na Yirunga Festivals 2026 yamenyekanye

May 15, 2026 by Mamedecine.rw

Sosiyete ya Yirunga Ltd yishimiye gutangaza ku mugaragaro gahunda y’ibitaramo n’imurikabikorwa bitegerejwe na benshi bya Kivu Beach Expo & Festival ndetse na Yirunga Festivals 2026, bigamije guteza imbere ubukerarugendo, umuco, imyidagaduro, siporo, ubucuruzi n’ubumwe bw’abaturage mu Rwanda.

Ingengabihe y’uyu mwaka wa 2026 igizwe n’ibikorwa bizabera mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, bikazahuza abantu ibihumbi n’ibihumbi mu bikorwa birimo umuziki, imurikabikorwa, siporo, ibikorwa ndangamuco n’imyidagaduro.

Dore gahunda ya Kivu Beach Expo & Festival 2026:

– Karongi: Kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 21 Kamena 2026, kuri Bwishyura Ground.

– Rubavu: Kuva tariki ya 09 kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026, kuri Gisenyi Public Beach.

– Rusizi: Kuva tariki ya 24 Nyakanga kugeza ku ya 02 Kanama 2026, kuri Rusizi Taxi Park.

– Rutsiro: Kuva tariki ya 14 kugeza ku ya 17 Kanama 2026, kuri Rutsiro Kivu Beach.

Yirunga Expo & Festival (Culture & Community Experience) na yo izabera mu turere dukurikira:

-Nyagatare: Tariki ya 20 kugeza ku ya 23 Kanama 2026, i Hollywood/Rwiniriyaga – Nyagatare

-Rwamagana: Tariki ya 01 kugeza ku ya 04 Nzeri 2026, i Avega Motel Ground

-Musanze: Tariki ya 24 kugeza ku ya 26 Ukuboza 2026, kuri Ubworohereane Stadium

Yirunga Ltd irahamagarira ibigo, amakompanyi, ibigo by’imari n’abafatanyabikorwa  batandukanye gufatanya muri ibi bikorwa nk’abaterankunga cyangwa abafatanyabikorwa bemewe. Abategura ibi birori bavuga ko abazafatanya na bo bazungukira mu kwamamaza ibikorwa byabo ku rwego rw’igihugu no hanze yarwo, kugaragara cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, kumenyekanisha ibicuruzwa na serivisi zabo, kugera ku bantu benshi kandi b’ingeri zitandukanye ndetse no gushyigikira iterambere ry’ubukerarugendo n’umuco nyarwanda.

Abategura Kivu Beach Expo & Festival na Yirunga Festivals kandi baratangaza intego bafite muri ibi bikorwa:

“Ibi bikorwa si imyidagaduro gusa, ahubwo ni urubuga rwo guhuza abantu, guteza imbere ubucuruzi, ubukerarugendo n’umuco nyarwanda.”

Yirunga Ltd ni sosiyete itegura ibikorwa by’imyidagaduro, imurikagurisha n’ibikorwa ndangamuco bigamije guteza imbere ubukerarugendo, impano, ubumwe n’iterambere ry’abaturage.

Ingengabihe

Mukamusoni Fulgencie

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button