Abagore

Dore uko wahangana n’ibi bimenyetso bya “Ménopause”

July 13, 2025

Bavuga ko umugore ari muri “Ménopause” cyangwa ko yacuze igihe aba atakijya mu mihango, mbese atagishobora kuba yabyara. Iki ni igihe bamwe mu bagore batangira kwinjiramo guhera ku myaka 40, ariko muri rusange itangira ku myaka 52, aho usanga bamwe mu bagore babangamirwa n’impinduka zitangira kuba mu mubiri wabo.

Nk’uko byavuzwe haruguru, iyo umugore yinjiye mu gihe cya “Ménopause” habaho kugabanuka k’umusemburo wa “estrogen”. Uku kugabanuka kwa “estrogen” bituma yumva afite umuriro mwinshi cyangwa icyunzwe kinshi mu mubiri ndetse agakunda kubira ibyuya byinshi ku buryo nka nijoro akanguka agasanga igice cyo hejuru yabaye amazi.

Urubuga “Womens Health Network” dukesha iyi nkuru rukomeza ruvuga ko atari biriya bimenyetso  bizahaza umugore uri muri “Ménopause” gusa, ko hiyongeraho n’ibi bikurikira:

  1. Kudasinzira neza

Kubera igabanuka ry’umusemburo wa “progesterone”, umugore winjiye uri mu gihe cya “Ménopause” akunze kubura ibitotsi igihe aryamye cyangwa agasinzira ashikagurika bya hato na hato.

  1. Kongera umubyibuho

Kongera umubyibuho nabyo bikunze kuza mu gihe cya “Ménopause” cyane cyane kuzana ibinure byinshi ku nda kabone nubwo uba utari warigeze ubyibuha.

  1. Guhorana umunaniro

Kudasinzira neza bituma umugore uri muri “Ménopause” ahorana umunaniro udashira.

  1. Kutagira ubushake bw’igikorwa cy’abashakanye

Bitewe no kugabanuka kw’umusemburo wa “progesterone” na “testosterone”, bituma umugore uri muri “Ménopause” yiyumva atakigira ubushake bw’igikorwa cy’abashakanye.

Uko wahangana na bimwe muri ibi bimenyetso:

Impuguke mu by’imirire; MFITEYESU Leah avuga ko hari ibyo umugore uri muri “Ménopuse” yarya bigafasha umubiri we guhangana na biriya bimenyetso byavuzwe haruguru. Muri byo harimo ibinyamisogwe nka soya. Soya ndetse n’ibiyikomokaho byose bisimbura umusemburo wa “estrogen” uba waragabanutse.

Akomeza avuga ko gukoresha amavuta ya Omega 3 aboneka mu mafi nabyo byafasha umugore uri muri “Ménopause” guhangana n’ibimenyetso byayo. Yongeraho ko kwihata imboga n’imbuto ari ingenzi kuko birimo vitamini hamwe n’imyunyungugu birinda indwara ndetse n’umubyibuho ukabije. Igihe uri muri “Ménopause kandi, mu ifunguro ryawe wakwita cyane ku birimo “proteines”  cyane cyane kurya indagara.

Yongeraho ko kurya ibyubaka umubiri cyane cyane amashaza n’ibishyimo ari ingira kamaro kuko bituma imikaya ikomera ukagira imbaraga. Ubunyobwa nabwo ngo burinda kugira icyunzwe kinshi.

Leah asoza agira inama abagore bari muri “Ménopause” ko bakwirinda kurya cyane ibiribwa byaciye mu nganda, nk’umuceri na kawunga kubera ko biba byiganjemo isukari ishobora kubatera diyabete, ko ahubwo bajya bahitamo ibinyampeke bidakoboye (umuceri,…).

MUKAMUSONI Fulgencie

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button