inkuru

SINA Gerard Entreprise URWIBUTSO yatangiye gukora imyenda ya “Made in Rwanda”

August 6, 2026 by Mamedecine.rw

Mu imurika gurisha ririmo kubera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, SINA Gerard Entreprise URWIBUTSO, ku nshuro ya mbere irimo kumurika imyenda ya “Made in Rwanda” ikorwa n’uruganda rwayo nka kamwe mu dushya twayo nk’uko ibigenza buri mwaka.

Umuyobozi mukuru wa SINA Gerard Entreprise URWIBUTSO; Dr SINA Gerard, aratangaza impamvu batekereje gukora n’imyenda.

Ati: “Mu guhinga, ukorora, ukajya mu nganda ukongera agaciro, ugacuruza mu gihugu, muri Afurika no ku isi hose, akabanga kakaba kagera ku isi hose, ubu noneho twageze mu gihe cyo kugira ngo buri wese yibone yambaye umwenda mwiza, “Made in Nyirangarama” ariko ari “Made in Rwanda”  y’ibanze kuko u Rwanda rwacu ari rwo dushyize imbere.”

Arakomeza ati: “Haraboneka umwenda uwo ari wo wose wambarwa, turawukora, dufite abatekinisiye b’abahanga, ariko ikindangaje imbere cyanecyane nuko muri Fondation SINA Gerard harimo ishami ryigisha ubudozi kugeza kuri dipolome.”

Iri murikagurisha rya 29 ryatangiye ku itariki ya 27 Nyakanga 2026 rikazarangira ku tariki ya 17 Kanama 2026.

 

MUKAMUSONI Fulgencie

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button