
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) iratangaza ko yazamuye igipimo cy’inyungu fatizo ikagishyira ku 8.25% kivuye kuri 7.25%.
Guverineri akaba n’Umuyobozi wa Komite ishinzwe ukutajegajega k’urwego rw’imari muri Banki Nkuru y’u Rwanda; Soraya M. HAKUZIYAREMYE, arasobanura impamvu yatumye hongerwa igipimo cy’inyungu fatizo.
“Mu guhangana n’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uriho ubu ndetse n’igitutu ku muvuduko w’izamuka ry’ibiciro mu gihe kiri imbere, Komite Ishinzwe Politiki y’Ifaranga yazamuye igipimo cy’inyungu fatizo ho iby’ijana igishyira ku 8.25% kugira ngo gifashe kugarura umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku kigero kifuzwa.”
Zimwe mu mbogamizi zagaragaye ni zo zashingiweho kugira ngo hazamurwe igipimo cy’inyungu nk’uko akomeza abivuga. “Umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2026 wageze ku 9.1% uvuye kuri 7.4% mu gihembwe cya kane cy’umwaka wa 2025, biturutse ku kwiyongera kw’izamuka ry’ibiciro mu ngeri zose. Umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wageze kuri 13% muri Mata uvuye ku 9.2% muri Werurwe 2026, aho wagiye hejuru y’imbago ngenderwaho yo hagati ya 2 na 8%.”
Raporo ya Komite Ishinzwe Politiki y’Ifaranga muri Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko zimwe mu mpinduka ku muvuduko w’izamuka ry’ibiciro ziterwa n’impamvu zitandukanye harimo izituruka imbere mu gihugu ndetse n’izikomoka hanze y’igihugu hakaba harimo izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori, n’ibiciro bya gazi biturutse ku bushyamirane hagati ya Amerika-Israel na Iran, ndetse no kwiyongera kw’ikiguzi cy’ubwikorezi bw’ibicuruzwa mu Nyanja, nyuma y’ifungwa ry’Umuhora wa “Hormuz.”
Izi mbogamizi zavuzwe ni zo zatumye hafatwa umwanzuro wo kongera igipimo cy’inyungu fatizo hagamijwe kubungabunga ibiciro ku masoko no gusigasira ubushobozi bw’abaturage bwo kubasha kugura ibyo bakenera mu mibereho. Ibi kandi bizafasha mu kugarura umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku kigero cyifuzwa cya 5% mu gihe kiringaniye kiri imbere.
Guverineri Soraya arahumuriza Abanyarwanda ko mu gihe ibiciro by’ibikomoka kuri peterori bikomeje kuzamuka hashyirwaho nkunganire ya Leta, ariko akanasaba abaturage ko bagerageza kugabanya gusohora amafaranga ku bintu bitari ngombwa.
MUKAMUSONI Fulgencie



