
Nyuma y’uko mu Murenge wa Boneza ho mu Karere ka Rutsiro habaye iserukiramuco ryari rigamije guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco (Kivu Beach Expo & Festival), ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwifuje ko barigira igikorwa gihoraho mu igenamigambi ryabo rya buri mwaka, kikiyongera ku bindi bikorwa biteza imbere ubukungu n’iterambere ry’Akarere.
Kivu Beach Expo &Festival yateguwe na Yirunga Ltd ikaba yaritabiriwe n’abantu batari bake, ikaba yari irimo ibikorwa bitandukanye byari bigamije kuzamura ubukerarugendo nka Triatlon, VolleyBeach, Swimming, badminton, amarushanwa yo kugashya n’ibindi.
IYAREMYE Yves ni Umuyobozi mukuru wa Yirunga Ltd; sosiyete yateguye Kivu Beach Expo & Festival, arasobanura uko iri serukiramuco ryagenze mu Karere ka Rutsiro.

Ati: “Rutsiro hatubereye mu rugo kuko abayobozi batwakiriye neza cyane ndetse tugira n’abafatanyabikorwa bumva, dufatanya kugera ku nsinzi. Twagize ubuyobozi bwiza bwitabira ibikorwa kuva ku munsi wa mbere kugeza dusoje. Twagize abahanzi bakunzwe benshi buzuza Palega Beach Inn ku buryo nko ku munsi wa Theo Bosebabireba twakiriye abafana ibihumbi 12-15.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro; KAYITESI Dative aragaragaza akamaro Kivu Beach Expo & Festival yagize muri aka Karere.
Ati: “Iri serukiramuco ryaduhaye umwanya wo kugaragaza ibyiza dufite birimo inkombe nziza z’ikiyaga cya Kivu zikikijwe n’amahoteri, ibikorwa by’ubucuruzi, ubuhanzi, ubukorikori, serivisi z’ubukerarugendo ndetse n’ubushobozi bw’urubyiruko mu guhanga udushya. Byagaragaye ko Rutsiro ari ahantu hafite amahirwe afatika yo gushowamo imari no gutezwa imbere.”

Arongera ati: “Turishimira intambwe yatewe muri iri serukiramuco, ariko turifuza ko ritaba igikorwa k’igihe gito, ahubwo rikaba igikorwa ngarukamwaka kizajya kiba buri mwaka, kikiyongera ku bindi bikorwa biteza imbere ubukungu n’iterambere ry’Akarere kacu. Turasaba tukanakangurira abafatanyabikorwa bacu bose, baba abo mu nzego za Leta, abikorera, imiryango itari iya Leta n’abandi ko Kivu Beach Expo & Festival bayigira igikorwa gihoraho mu igenamigambiryabo rya buri mwaka, bateganya uburyo bwo kukigenera ingengo y’imari, ubufatanye n’ibitekerezo bifatika.”
Kivu Beach Expo & Festival yatangiye mu Karere ka Rutsiro ku itariki ya 9 Ukuboza 2025 isozwa tariki ya 15 Ukuboza mu mwaka wa 2025.
Mukamusoni Fulgencie



