Ibiribwa

Kurya “pomme” n’igihu cyayo bigabanya ibinure bibi mu mubiri

September 2, 2025

Nubwo zikunzwe kubera uburyohe bwazo, hari abarya “pommes” bagombye kuzihataho igishishwa cyangwa igihu cyazo batazi ko kigira uruhare runini mu kugabanya ibinure bibi mu mubiri.

Ubushakashatsi bwakozwe bukanasohoka muri “The AmericanJournal of Clinical Nutrition” mu mwaka wa 2020, buvuga ko kurya imbuto ari igisubizo mu kugabanya  ibinure bibi mu mubiri kuko igihe byabayemo byinshi bigira ingaruka ku buzima cyane cyane ku mikorere y’umutima.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bakuze 40 basanzwe bafite ubuzima bwiza, “cholesterol” iringaniye mu mubiri babikeshaga kurya  “pommes” 2 buri munsi kandi bakaziryana n’igishishwa (igihu) cyazo mu gihe cy’ibyumweru 8.

Inzobere mu by’imirire Eli Brecher  aragira ati: “Kurya nibura “pomme” 1 ku munsi ni akamenyero ntagereranywa kuko bituma umutima ukora neza.”

Imbuto za “pommes”  zakomotse mu misozi ya Kazakhstan muri Aziya yo yagati.  Kugeza ubu izikunze kuboneka ni izifite ibara ritukura n’iz’ibara ry’icyatsi.

“Pommes” zitukura

 

MUKAMUSONI Fulgencie

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button