AbanaUmuco

KIDDO HUB mu nzira yo gufasha abana guteza imbere impano zabo

August 7, 2025 by Mamedecine.rw

Mu gihe hamaze kugaragara ko mu Rwanda hari abana bafite impano ariko zigapfukiranwa, bamwe mu barezi babo bagize igitekerezo cyo kubafasha kuzagura.

Ni muri urwo rwego MBONYUMUGENZI Theodomir, umwe muri abo barezi yagize igitekerezo cyo gushinga ikigo “KIDDO HUB” agamije guhuriza hamwe abana bafite impano zitandukanye kugira ngo bazafashwe kuziteza imbere.

Aragira ati: “Ndi umurezi, mazemo igihe kinini mbese mporana n’abana. Rero naje kubona ko abana bafite impano zitandukanye ari zo: kuririmba, kubyina, gushushanya, ikinamico, ariko ugasanga twebwe muri sosiyete yacu twumva ko umwana azatungwa n’amasomo gusa. Rero naravuze nti ko umuntu akura akaba umuhanzi biba byaragenze gute? Abenshi ni amahirwe, ariko nasanze abenshi impano zabo zipfukiranwa cyangwa ntizitabweho bikarangira gutyo.”

Arakomeza ati: “Rero igitekerezo ni uko cyaje hamwe no kumenya ko mu buzima, umuntu ashobora gushyira imbaraga mu kintu kimwe kandi akazaba uwo yifuza kuba we. Hano rero twita ku bana bose, aho yaba ari hose, yaba umuhungu cyangwa umukobwa, yaba afite ubumuga cyangwa atabufite ariko akaba afite impano yamugirira umumaro.”

MBONYUMUGENZI akomeza asobanura ko ibyo babikoze kugira ngo muri iki kinyejana cya 21 ababyeyi bose bamenye ko ubuzima bw’umwana budakwiye gushingira gusa ku ikayi n’ikaramu.

Ati: “Intego yacu ni ukujya gushaka abo bana bafite impano, tukabaha ubujyanama (mentorship) tukanabakurikirana kugira ngo  turebe ko impano zabo zabagiriye umumaro. Iyo rero ni yo ntego yacu ariko twifuza ko byarenga urwego rw’igihugu bikajya ku rwego rw’umugabane wa Afrika. Igihe umwana twamuhaye ubujyanama, akagera ku rwego runaka, iyo hagize umukenera mu buryo bw’imikoranire yamuteza imbere, turamumuha kuko twebwe icyo tuba twaramufashije ni ugukuza impano ye.”

MBONYUMUGENZI Theodomir, CEO wa KIDDO HUB n’abana bafasha gukuza impano zabo

Arakomeza ati: “Umubyeyi ntabwo agomba kumva ko niba umwana yenda azi kuririmba hip up bivuze ko azaba ikirara. Umwana nahabwa ubujyanama akiri muto, akanakurikiranwa, azaba umuhanzi wa hip up kandi afite ikinyabupfura  n’indangagaciro zigomba kuranga umwana w’umunyarwanda. Iyo ufite impano uba ufite n’akazi.”

MBONYUMUGENZI kandi arasobanura ibyerekeranye n’igitaramo barimo gutegura kizaba tariki ya 10 Kanama 2025.

Ati: “Kuri iyi nshuro mu gutegura igitaramo, twarebye abana bafite impano baturutse mu ntara zitandukanye, ariko ubutaha tuzajya dukora igitaramo kirimo abana bagiye bahiga abandi mu ntara bakomokamo, noneho bakaza no kurushanwa ku rwego rw’igihugu. Ibyo bizafasha na wa mwana ufite impano ariko utagaragara, ahabwe amahirwe yo kuza ayigaragaze.”

YANKURIJE Ariane ni umwe mu babyeyi bafite abana bari muri “KIDDO TALENTS SHOW”, aratanga ubuhamya bw’uburyo yafashije umwana we gukuza impano yari afite, akanashishikariza ababyeyi kudapfukirana impano z’abana babo, ko ahubwo bakwiye kubafasha kugera ku nzozi zabo.

“Ndagira ngo mbasabe nk’abanyamakuru mudukorere ubuvugizi ku babyeyi, bajye bafasha abana babo bakuze impano. Ku myaka 6 umwana wanjye namubonyemo impano ndamushyigikira nk’umuyeyi. Ariko biragoranye kubera ko inshuti, abavandimwe bambwiraga ko ntakwiye kwemerera umwana ungana gutyo kuririmba. Ariko njyewe nabonye ko umwana wanjye ashoboye, twaricaye turavuga ngo ni iki twakora nk’ababyeyi ngo tumufashe.”

Arakomeza ati: “Afite imyaka 10, agiye mu mwaka wa 6 kandi afite amanota mea. Ikindi kandi, ntabwo byahinduye imyifatire ye kuko ni umwana ugira ikinyabupfura, mu ishuri ni umuhanga, mbese ntabwo kuba umwana afite impano byamubuza kugira indangagaciro. Uburyo turimo gukorana na “KIDDO HUB” rero, njye narabashimiye. Urugendo rwo gufasha umwana nk’umubyeyi njyenyine byaramvunnye, ariko ubwo haje ikigo nk’iki ngiki bizanyorohera.”

Ikigo “KIDDO HUB” cyakira abana bafite impano kuva ku bafite imyaka 3 kugera kuri 15, kikaba gikorera Mu murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo.

 

MUKAMUSONI Fulgencie

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button