
Ababyeyi barashishikarizwa konsa abana babanje gukaraba intoki mu rwego rwo kubungabunga ubuzima n’imikurire myiza by’umwana.
U Rwanda rwifatanyije n’isi yose mu kwizihiza icyumweru cyahariwe konsa rukaba rwaratangiye ubukangurambaga bw’iminsi 100 bwo konsa neza kugira ngo rurwanye imirire mibi n’igwingira mu bana, nk’uko ari intego rwihaye ko igwingira rizava kuri 33% rikagera kuri 15% mu mwaka wa 2029 (NST2).
Bamwe mu babyeyi baganiriye na Mamedecine.rw batuye mu Murenge wa Mageragere, Akarere ka Nyarugenge bo bavuga ko gukaraba intoki mbere yo konsa abana babo bibagora bitewe n’uko ngo akenshi bataba bari ahantu biborohera gukaraba.
Uwitwa Niyibizi, aragira ati: “Ibyo bikorwa n’abasirimu. Ubu se naba ndi mu murima ndimo guhinga, ngakaraba amazi nkuye hehe? Iyo umuntu arimo guhinga n’umwana akarira, uhita wihutira kumuha ibere ngo urebe ko yaguha agahenge ugacyura umubyizi.”
Kubwimana ati: “Yewe, ntabwo byoroshye pe! Urabona nk’ubu mvuye mu isoko nari najyanyeyo avoka. Nazindutse kare mu gitondo ngenda mpetse n’umwana. Ni ukuvuga ngo mperuka gukaraba intoki nyine maze koga. Ubu se nari kujya kumwonsa ngakaraba amazi nkuye he mu isoko? Ni ukutwihanganira. Cyakora iyo ndi mu rugo, yenda nari ndi mu mirimo ku buryo mbona ko intoki zanduye, mu kujya kumwonsa ndabanza ngakaraba.”
NTIMUGURA Jean Yves, umukozi muri NCDA ushinzwe imirire myiza n’ubukangurambaga bugamije kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana batoya, arasobanura ibyo umubyeyi akwiye kwitwararika mu gihe yonsa umwana.

Ati: “Umubyeyi agomba konsa umwana yakarabye, nta kimurangaje ngo usange aronsa areba no muri terefone, akamwonsa barebana bahuje urugwiro, yirinda kurangarira ibintu ibyo aribyo byose, kandi akamwonsa ibere rimwe kugeza arihumuje, akabona kumushyira ku rindi.”
Arakomeza ati: “Mu gihe umubyeyi atari kumwe n’umwana, yakama amashereka akayasiga bakayamuha, aho bayashyira muri bibero y’umwana bakajya bayashyushya mu mazi y’akazuyazi, ariko umwana akageza ku mezi atandatu nta kindi bamuhaye, kandi akamwonsa nibura buri masaha abiri cyangwa atatu yaba na wa mwana usinzira cyane bakamukangura.”
Ibi kandi bigarukwaho mu makuru dukesha Ikigo cy’igihugu kita ku buzima (RBC):
“Konsa bifite akamaro kanini haba ku mwana ndetse no ku mubyeyi. Konsa bigabanyiriza umwana ibyago byo kugira indwara zidakira kandi bikanamufasha gukura mu bwenge no mumitekerereze. Ku mubyeyi ukimara kubyara, konsa bifasha nyababyeyi ye gukomera, bityo bigatuma adakomeza kuva kandi binamurinda ibyago byo kuba yarwara zimwe mu ndwara zo mu bwoko bwa kanseri. Igihe ukamira umwana amashereka, ugomba kuba ufite intoki zisukuye.”
Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage bwakozwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) mu mwaka wa 2019-2020 bwagaragaje ko igipimo cyo konsa gusa kuva umwana akivuka kugeza ku mezi 6 nta kindi kintu arafata, kiri kuri 80,9% kikaba cyaragabanutse ugereranyije no mumwaka wa 2015 aho byari ku kigero cya 87.3% .
MUKAMUSONI Fulgencie



