
SINA GERARD/ESE URWIBUTSO izwi nko kuri NYIRANGARAMA ifite umwihariko wo gucuruza ibikorwa mu bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ikaba ifasha cyanecyane urubyiruko kwiteza imbere.
Mu kiganiro n’Umuyobozi wa “Entreprise” URWIBUTSO; PM Dr SINA Gerard ubwo yari mu imurikagurisha ribera i Gikondo ku nshuro ya 28, asobanura uburyo bakora ndetse akagaragaza n’uburyo bashyira imbaraga mu gufasha urubyiruko.
Aragira ati: “Imbaraga za “Entreprise” zishingiye ku buhinzi n’ubworozi, kandi buri mwaka tuba dufite agashya muri “Entreprise”. Izindi mbaraga tuziteze mu rubyiruko twubaka. Ibyo dukora byose twubaka urubyiruko kuko tuzi neza ko ejo hazaza, tuvuga ko urubyiruko ari rwo Rwanda rw’ejo natwe hari icyo tuba twaruhaye.

Arakomeza ati: “Dukora ibintu bitandukanye birimo urusenda rwitwa Akabanga, umutobe w’amatunda witwa agashya, akanoze ni amafu aturuka ku binyampeke bitandukanye, hari kandi n’umutobe ukomoka ku gisheke n’ibindi. Ibyo dukora byose bifite ubuziranenge kubera ko RSB na FDA biba bituri hafi umunsi ku munsi, ibyo bigatanga icyizere cyo kubona nuko tubyohereza mu mahanga. Akabanga tukagemura hose mu rwego rw’isi nta na hamwe gahezwa, ariko icy’ingenzi nuko ubushobozi buvamo bwubaka ubukungu mu rwego rw’igihugu n’isi muri rusange, kandi bukubaka urubyiruko.

Arongera ati: “Iyo mvuze ku rubyiruko, nuko mu gihe twabonye hari ubushobozi bugenda buva mu bakunzi b’ibyo dukora bikomoka mu maboko y’abanyarwanda, twashinze “College fondation SINA Gerard, ubu ngubu ifite abana bagera ku 2,500 hakaba harimo abana hagati ya 500 na 700 tuba dufite buri mwaka dufasha mu kubishyurira, kandi kuva muri “nursery” umwana yiga amasomo yagenwe na Leta kandi akarangiza amashuri abanza azi gutwara igare.
Arakomeza ati: “Abo mu mashuri yisumbuye na bo biga amasomo yagenwe dufite ari yo: Ubuhinzi, Ubworozi, Fod processing, Salon de coiffure, Salon de couture, Ubwubatsi, Ububaji, Ubukanishi, Ubushoferi, kwiga amategeko y’umuhanda ndetse no gutwara ibinyabiziga. Iyo urangije “Secondaire” muri College Fondation SINA Gerard uba ufite icyizere cyo kubona impamyabushobozi n’uruhushya rwo gutwara imodoka. Ikindi ni uko hanze ku isoko ry’umurimo nirinda kubona uwarangije muri College Fondation SINA Gerard ari umushomeri.”
Asoza agira ati: “Imbaraga nzishyira mu rubyiruko, nirwo dutezeho amabokokugira ngo tuzasazire mu gihugu gikize.”
Dr SINA Gerard kandi aratangaza ko mu rwego rwo gukomeza guhanga udushya, ateganya kuzakora “parfum” ikomotse mu nkeri.

MUKAMUSONI Fulgencie



